Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cya Namibia aho yasuye Polisi y’iki gihugu ku butumire bwa mugenzi we, Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama, akaba yitabiriye umuhango wateguwe na Polisi y’iki gihugu wo kuzenguruka mu muhanda, ukorwa hagamijwe guhindura ubuyobozi bwa Polisi ya Namibia.
Uyu muhango uraba kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama, 2022 ubere ku ishuri rya Polisi, ryitwa Israel Patrick Iyambo Police College riri ku murwa mukuru wa kiriya gihugu, Windhoek.
Ihererekanya bubasha riraba hagati y’umuyobozi wa Polisi ya Namibia, Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, akaba amaze imyaka 17 ayobora Polisi
Araha umwanya Umuyobozi mushya, Maj. Gen. Joseph Shimweelao Shikongo.
Umuhango wo kuzenguruka imihanda ukorwa hagamijwe ko abaturage basezera umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe, banakira umuyobozi wa Polisi mushya.
IGP Dan Munyuza, yanasuye icyicaro gikuru cya Polisi ya Namibia i Windhoek, agirana ibiganiro n’abayobozi bombi ba Polisi, Lt. Gen Sebastian Ndeitunga ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’umuyobozi mushya, Maj Gen Joseph Shikongo.
Umubano wa Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia uhera mu kwezi k’Ugushyingo 2015, zikorana muri gahunda zo gucunga umutekano, no guhanahana abarimu n’abatozwa mu nzego zitandukanye.
Abapolisi bakuru 15 ba Namibia bamaze gusoza amasomo ya ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, mu gihe umupolisi umwe ari kwiga amasomo nk’aya muri iri shuri.
- Advertisement -
Abapolisi babiri ni bo basoje amasomo abinjiza mu rwego rwa ba Ofisiye bato mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda.
Ku rundi ruhande abarimu ba Polisi Band ya Namibia bagize uruhare runini rwo guhugura abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami rya Polisi Band kugeza ku rwego rwa gatanu.
IVOMO: RNP Website
UMUSEKE.RW