IGP Dan Munyuza aritabira ishyirwaho ry’umuyobozi mushya wa Polisi ya Namibia

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu  mu gihugu cya Namibia aho yasuye Polisi y’iki gihugu ku butumire bwa mugenzi we, Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu  mu gihugu cya Namibia

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama, akaba yitabiriye umuhango wateguwe na Polisi y’iki gihugu wo kuzenguruka mu muhanda, ukorwa hagamijwe guhindura ubuyobozi bwa Polisi ya Namibia.

Uyu muhango uraba kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama, 2022 ubere ku ishuri rya Polisi, ryitwa Israel Patrick Iyambo Police College riri ku murwa mukuru wa kiriya gihugu, Windhoek.

Ihererekanya bubasha riraba hagati y’umuyobozi wa Polisi ya Namibia, Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, akaba amaze imyaka 17 ayobora Polisi

Araha umwanya Umuyobozi mushya, Maj. Gen. Joseph Shimweelao Shikongo.

Umuhango wo kuzenguruka imihanda  ukorwa hagamijwe ko abaturage  basezera umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe, banakira umuyobozi wa Polisi mushya.

IGP Dan Munyuza, yanasuye icyicaro gikuru cya Polisi ya Namibia i Windhoek, agirana ibiganiro n’abayobozi bombi ba Polisi, Lt. Gen Sebastian Ndeitunga ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’umuyobozi mushya, Maj Gen Joseph Shikongo.

Umubano wa Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia uhera  mu kwezi k’Ugushyingo 2015, zikorana muri gahunda zo gucunga umutekano, no guhanahana abarimu n’abatozwa mu nzego zitandukanye.

Abapolisi  bakuru 15 ba Namibia bamaze  gusoza amasomo ya ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, mu gihe umupolisi umwe ari kwiga amasomo nk’aya muri iri shuri.

- Advertisement -

Abapolisi babiri ni bo basoje amasomo abinjiza mu rwego rwa ba Ofisiye bato mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda.

Ku rundi ruhande abarimu ba Polisi Band ya Namibia  bagize uruhare runini rwo guhugura abapolisi b’u Rwanda  bo mu ishami rya Polisi Band kugeza ku rwego rwa gatanu.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW