Ingabo za Uganda zongerewe igihe cyo kuguma muri Congo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Operation Shujaa yongerewe andi mezi abiri

Ingabo za Uganda n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo zafashe umwanzuro wo kongerera igihe ubufatanye mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu ya Ruguru na Ituri.

Operation Shujaa yongerewe andi mezi abiri

Kuri uyu wa 26 Kanama 2022 ibihugu byombi byanzuye ko ibikorwa bya gisirikare bihuriweho byiswe “Operation Shujaa” byongerwaho amezi abiri.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Uganda yohereje abasirikare bagera ku 1700, bo kurwanya umutwe ugendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam uzwi nka Allied Democratic Forces (ADF).

Ubutumwa bw’izi ngabo bwagombaga kumara amezi 6, ku wa 1 Kamena hasinywe amasezerano y’amezi abiri yongereye igihe ubu butumwa, nayo yongejweho andi mezi abiri.

Iki cyemezo cyo kongera igihe cyafashwe nyuma y’iminsi ibiri hasuzumwa ibyagezweho mu gihe ubu butumwa bumaze.

Maj Gen mu ngabo za Congo, Camille Bombele Luhola, umuhuzabikorwa w’ibikorwa bihuriweho bya FARDC-UPDF, yagaragaje ko ibirindiro bikomeye byose by’inyeshyamba za ADF byashenywe banigarurira uduce uwo mutwe wagenzuraga.

Maj Gen Camille Bombele yavuze ko aya mezi abiri azafasha ingabo zombi guhagarika burundu imitwe yitwaje intwaro mu turere twa Beni mu majyaruguru ya Kivu na Irumu muri Ituri cyane cyane inyeshyamba za ADF.

Mu biganiro byabereye Fort Portal muri Uganda, impande zombi zavuze ko ibibazo ubu butumwa bwashyiriweho bitarakemuka.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -