Ingabo z’u Burundi zigambye kwirukansa imitwe y’inyeshyamba muri Congo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ingabo z'u Burundi ziri muri Congo zivuga ko ku bufatanye na FARDC ibikorwa bya gisirikare barimo bigenda neza

Igisirikare cy’u Burundi cyigambye kwirukansa kibuno mpa amaguru imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ingabo z’u Burundi ziri muri Congo zivuga ko ku bufatanye na FARDC ibikorwa bya gisirikare barimo bihagaze neza

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo mu Burundi, Colonel Floribert Biyereke yavuze ko ibikorwa ingabo z’u Burundi zoherejwemo byo kugarura amahoro n’umutekano muri Congo birimo bigenda neza.

Yavuze ko ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza Congo ziri kwitwara neza muri Operasiyo bahuriyeho, ngo aho bageze inyeshyamba zikizwa n’amaguru.

Yagize ati “Muri iki gihe igikorwa cyo kurwanya abagizi ba nabi kiri kugenda neza, iyo mitwe ibonye izo ngabo zikorera hamwe ikizwa n’amaguru.”

Colonel Biyereke yasabye abarundi n’amahanga kudatega amatwi amakuru y’ibinyoma ku ngabo z’u Burundi zoherejwe mu bikorwa bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Avuga ko abakwiza ayo makuru y’ibinyoma bagamije gutera ingabo mu bitugu imitwe y’inyeshyamba yayogoje Uburasirazuba bwa Congo.

Yagize ati “Dusaba abaturage n’amahanga kudatega amatwi amakuru acishwa ku binyamakuru bimwe bimwe n’amakuru ku mbuga nkoranyambaga n’amashyirahamwe bitanga inkuru z’ibinyoma ku byerekeye ibikorwa bya gisirikare birimo bibera muri Congo.”

Mu bihe bitandukanye, Ingabo z’u Burundi zinjiye muri Congo rwihishwa guhangana n’imitwe irwanya u Burundi irangajwe imbere na RED Tabara ariko biba iby’ubusa.

Ku wa 15 Kanama 2022 nibwo abasirikare b’u Burundi binjiye byeruye muri RD Congo ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, bahise biyunga kuri FARDC batangira ibikorwa byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yazengereje abaturage muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zamaze kugera no muri Kivu y’Amajyaruguru mu bikorwa byo guhangana n’umutwe wa M23 wabijije icyuya Leta ya Tshisekedi.

- Advertisement -

Uburundi nibwo buzatanga ibikenerwa byose ku basirikare babwo bari muri icyo gikorwa cyo kugarura amahoro.

Izi ngabo z’u Burundi zigendera ku mabwiriza y’Igisirikare cya Congo (FARDC), zifite inshingano zo guhashya imitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu n’iyo mu mahanga.

Izi ngabo zigambye kwirukansa kibuno mpa amaguru imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyepfo

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW