Ingabo z’u Burundi zinjiye guhashya imitwe y’inyeshyamba muri Congo

Igisirikare cy’U Burundi cyinjiye ku mugaragaro mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa mbere tariki 15 Kanama 2022 mu rwego rwo kujya gutanga umusada wo guhashya imitwe yitwaje intwaro yazengereje igisirikare cya Congo.
Ingabo z’u Burundi zageze muri RD Congo guhashya inyeshyamba
Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) muri Kivu y’Amajyepfo, Lieutenant Marc Elongo yatangaje ko abasirikare b’U Burundi binjiriye Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, ubu bacumbitse mu kigo cya gisirikare ahitwa i Luberizi.

Izo ngabo z’Abarundi zifite ubutumwa bwo gukurikirana imitwe yitwaje intwaro hagamijwe kugarura amahoro mu Karere.

Yatangaje ko bagiye kwifatanya n’abandi basirikare bo mu Karere nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu bagize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Muri aba basirikare biyambajwe ngo bahashye imitwe yitwaje intwaro muri Congo ntibarimo Ingabo z’u Rwanda.

Igisirikare cya EAC cyahawe ubutumwa bwo guhiga imitwe irwanira mu Burasirazuba bwa RD Congo ndetse no guhagarika M23 ikomeje gukubita ahababaza ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Abakongomani basabwe gukorana bya hafi n’ingabo zirimo iz’u Burundi nta gihunga basabwa kandi kuzitungira urutoki ahari inyeshyamba zitwaje intwaro.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW