Ruhango: Abantu babiri bataramenyekana barashwe n’abashinzwe umutekano mu Karere ka Ruhango, abatuye aho barasiwe bakeka ko ari ibisambo byatemaga abaturage bikanabambura ibyabo.
Mu rukerera ryo kuri uyu wa 31 z’ukwezi kwa Munani 2022 nibwo bariya bantu barashwe.
Ahagana saa kenda n’iminota 10 (03h10 a.m) nibwo abatuye mu Mudugudi wa Rusororo, akagari ka Kirengeli, mu Murenge wa Byimana bumvise urusaku rw’amasasu, basohoka kureba ibibaye basanga ari abantu babiri barasiwe hafi y’umuhanda mugari wa Kaburimbo.
Bamwe muri aba baturage babwiye UMUSEKE ko mu barashwe nta n’umwe babashije kumenya gusa bagakeka ko ari bamwe mu bisambo bimaze igihe byarabazengereje.
Umunyamakuru w’UMUSEKE yageze aho byabereye mu gitondo, yasanze aho abo bantu barasiwe hari amaraso, abaturage batari bake bahuruye.
Abo baturage bavuze ko nta muntu ugisohoka bwije, kuko no gutuma umwana ku iduka bibatera ubwoba bakavuga ko umubare w’abamaze kwamburirwa aho hantu ndetse n’abahatemwe ari benshi.
Umwe yagize ati: “Aho barasiwe ni naho ibisambo biheruka gutemera Umupolisikazi binamwambura telefoni ngendanwa n’isakoshi.”
- Advertisement -
Bamwe abo barashwe bashakaga gutoroka, kuko ngo bahageze bavanywe muri kasho iri kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB mu Byimana baje kwereka inzego z’umutekano aho bahishaga imihoro n’izindi ntwaro gakondo babaga bafite igihe “bamburaga abantu bahacaga.”
Abaturage babwiye UMUSEKE ko benshi mu bo batema bakanambura, babikora mu masaha y’umugoroba mbere ya saa mbiri z’ijoro.
Bifuje ko abamaze gufatirwa muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi babiryozwa, bagahanwa by’intangarugero kugira ngo bibere abandi isomo.
Kugeza ubu nta rwego na rumwe rwa Leta ruremeza ayo makuru.
Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera Jean Bosco kuri iki kibazo yabwiye UMUSEKE ko nta raporo arahabwa y’iraswa ry’abo bantu.
Ati: “Ndi mu Ntara y’Iburasirazuba ndaza kubaza ndababwira.”
Twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko ari mu nama ko nihumuza aza kutuvugisha, bigeze mu masaha y’umugoroba nta gisubizo atanze.
UMUSEKE wamenye amakuru ko imirambo y’abo bagabo bombi barashwe iri mu buruhukiro bw’Ibitaro i Kabgayi, abaganga bayakiriye bavuga ko nta myirondoro yabo babashije kumenya kuko nta byagombwa bari bafite.
Bamwe mu bakora muri ibi Bitaro bavuze ko bategereje inzego zishinzwe Umutekano zazanye iyo mirambo ko zishakisha imyirondoro yabo yuzuye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.