“Isabukuru nziza Jeannette!”, Perezida Kagame byamukoze ku mutima

Kuri uyu wa Gatatu, Mme Jeannette Kagame yagize isabukuru y’imyaka 60, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ari ibyishimiye, ndetse amusabira kuramba ikindi gihe kirekire bari kumwe.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yishimiye isabukuru y’imyaka 60 Mme Jeannette Kagame yujuje none

Mu butumwa bwo kwifuriza isabukuru Mme Jeannette Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yanditse agira ati “Isabukuru nziza Jeannette!”

Yakomeje agira ati “Imyaka 60 yumvakana nkaho ari mike. Tekereza ko 30 irenga ishize turi kumwe – Ni igihe buri muryango, n’igihugu twasubije amaso inyuma tukareba ibyagezweho.

 Buri gihe twibaze ibindi byiza cyangwa byiza kurushaho. Umugisha kuri twese.”

Ubu butumwa bwiza bwageze kandi ku mutima wa Mme Jeannette Kagame, na we arasubiza.

Ati “Warakoze kuba tumaze imyaka 33 tubana, byatumye nizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’agaciro mu kubaho!”

Yakomeje ati “Nari kuba nifuza umuryango mwiza, igihugu cyiza, none dufite abukururu beza babiri! Igihe cyose ndagushimira.”

Kimwe n’abandi Banyarwanda benshi bagize icyo bavuga, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon Gatabazi Jean Marie Vianney na we yavuze ko anejejwe no kukwifuriza Isabukuru nziza y’amavuko Mme Jeannette Kagame.

Ati “Kandi dukomeza gusaba Imana ngo ibongerere imbaraga, ibahe umugisha muzabone abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi. Turabashimira urukundo, ubumuntu, impuhwe bibaranga mu bikorwa byo gufasha Abanyarwanda.”

- Advertisement -

Mme Jeannette Kagame yavutse tariki 10, Kanama 1962. Yashyingiranywe na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 1989.

Mme Jeannette Kagame yagaragaje ko mu byo yishimira harimo kuba umuryango we wujukuruje
Abuzukuru ba Perezida Paul Kagame, umukuru ateruye umuto

UMUSEKE.RW