Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Green Party, akaba n’Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yatangaje ko ryagize uruhare mu kuvugira abarimu ko bazamurirwa umushara.
Guverinoma y’u Rwanda muri iki Cyumweru yatangaje ko yazamuye imishara y’abarimu.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2022 mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku bimaze kugerwaho n’iri shyaka.
Tariki ya 01 Kanama 2022, nibwo inkuru nziza yatashye ku barimu, ubwo hatangazwaga ko bongerewe imishara.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishingamategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’uburezi bw’ibanze muri gahunda ya NST1, yatangaje ko Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana, yemeje izamurwa ry’imishara y’abarimu bo mu mashuri abanza, n’ayisumbuye mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo n’ubushobozi bwo kunoza umurimo wabo.
Abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 bongerewe 88% by’umushara basanzwe bahabwa, abafite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) n’icyiciro cya kabiri (A0) bazongererwaho 40% by’umushara.
Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yavuze ko ishyaka rye ryishimira icyemezo cya Guverinoma cyo kuzamura umushara w’abarimu, avuga ko ari ibintu bari bamaze igihe basaba ko byakorwa.
Yagize ati “Ku bijyanye n’uburezi hari byinshi bimaze gukorwa twaharaniye. Icya mbere turishimira cyane, ku bijyanye no kongerera umushara wa mwarimu. Murabizi ko twabiharaniye ko umushara wiyongera mu matora y’Abadepite yabaye.”
Dr Habineza avuga ko hari icyo Leta yahise ikora.
- Advertisement -
Ati “Nyuma y’umwaka umwe, bashyizeho 10%, turongera tubagaragariza ko bidahagije, twari tumaze no kugera no mu Nteko, kuko umwarimu yifuzaga ko yakongererwa 100%.”
Yakomeje agira ati “Ariko nagira ngo nshimire Leta y’u Rwanda ko bino byifuzo twayihaye, hari abumvaga ko bidashoboka, ko ejo bundi bemeye kongeraho 88% ku barimu b’amashuri abanza na 40% ku barimu bo mu mashuri yisumbuye.”
Dr Frank Habineza asanga Leta ikwiye no kongera umashuri ku barimu ba Kaminuza.
Ati “Turifuza ko n’abarimu ba Kaminuza bakongererwa umushara. Icyo ntabwo kiragerwaho ariko dufite icyizere ko bazongererwa.”
Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yatangiriraga ku mushahara w’ibihumbi 57Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90Frw , mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120Frw.
Abarimu bafite impamyabumnenyi ya A2 bazahabwa inyongera ingana na 50.849frw mu gihe aba A1 bo bazabona inyongera ya 54.916frw. Aba A0 bo bazabona inyongera ya 70.195frw, ibintu ishyaka Green Party risanga ari umusaruro w’ubuvugizi ryakoze.
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW