Itsinda ry’impunzi 103 zivuye muri Libya ryageze mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’impunzi 103 zivuye muri Libya, ni bamwe mu bimukira bava mu bihugu byabo bashaka kujya ku mugabane w’Uburayi guhiga ubuzima bwiza.

Abari mu kaga muri Libya baraye bageze mu Rwanda

Bageze i Kigali mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Kane, bakaba ari icyiciro cya 10 cy’impunzi zivuye muri Libya zakiriwe mu Rwanda.

Aba baje barimo abakomoka muri Eritrea 68, abagera kuri 33 bakomoka muri Sudan, umwe ukomoka muri Sudan y’Epfo n’undi umwe ukomoka muri Ethiopia.

Barerekezwa i Gashora mu Karere ka Bugesera, aho basanze bagenzi babo 421 babimburiye abanda.

Izi mpunzi ziza mu Rwanda muri gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi, UNHCR ndetse n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe igamije kwakira mu buryo bwihutirwa ariko bw’agateganyo impunzi zabuze amajyo muri Libya, ubwo zahegeraga zishaka kujya i Burayi.

Benshi nyuma y’igihe bari mu Rwanda, bamwe bashakisha ubuzima bushya, abanda bagafashwa kujya mu bihugu byifuza kubakira i Burayi.

Biganjemo abo muri Eritrea

UMUSEKE.RW