Kiyovu yazanye rutahizamu ukomoka muri Afurika y’Epfo

Rutahizamu ukomoka muri Afurika y’Epfo no muri Algéria, Riyaad Norodien, yageze mu Rwanda aho aje gusoza ibye na Kiyovu Sports agahita atangira akazi.

Riyaad Nordien yakiriwe na Alain-André utoza Kiyovu Sports

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, ni bwo rutahizamu Riyaad Norodien yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe, aho aje kurangiza ibiganiro bye na Kiyovu Sports.

Uyu musore w’imyaka 27 bivugwa ko yatumweho na Kiyovu Sports ndetse ibiganiro by’ibanze byarangiye hagati y’impande zombi, igisigaye ari ugusoza ibyanyuma ubundi agashyira umukono ku masezerano.

Uyu rutahizamu witezweho kongera imbaraga mu busatirizi bwa Kiyovu Sports, yakiniraga DCMP yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi Congo yatojwe na Alain-André waje gutoza iyi kipe yo ku Mumena.

Amakuru yandi avuga ko uyu musore yaje gusimbura Sheiboub Sharaf ukomoka muri Sudan watandukanye na Kiyovu Sports, ndetse akaba azasinya bitarenze ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

Yakiniye amakipe arimo Orlando Pirates [2016-2018], Platinum Stars nk’intizanyo [2018], Cape Town City [2018-2020], Cape Umoya United [2020], Cape Town Spurs [2020-2021] na DCMP yaherukagamo mu 2021.

Riyaad ubwo yari ageze i Kanombe
Ni umusore witezweho kuzafasha Kiyovu Sports
Riyaad yakiniye Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo mu bihe bitandukanye

UMUSEKE.RW