Mgr Gapangwa yizihije Yubile y’Imyaka 50 amaze ahawe Ubusaseridoti

Musenyeri Gapangwa Nteziryayo Jerôme Umukongomani wo mu bwoko b’Abanyamulenge, yizihirije Yubile y’imyaka 50 amaze ahawe Ubusaseridoti.

Musenyeri Gapangwa hamwe n’Umuryango we

Musenyeri Gapangwa Jerôme utuye mu gihugu cy’Ububiligi, yahawe inshingano z’ubusaseridoti bwa mbere taliki ya 20/08/1972.

Yakoreye izo nshingano muri za Paruwasi zitandukanye muri Territoire ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Gapangwa yanabaye Umwarimu mu gihe cy’imyaka ibiri aba n’Umuyobozi wungurije  muri Seminari ntoya y’i Mungombe.

Avuga ko yaje gukomereza amashuri ye i Buraya agarutse ahabwa inshingano zo kuba Musenyeri wa Diyosezi ya Uvira mu mwaka wa 1985.

Cyakora Gapangwa avuga ko mbere yo guhabwa izo nshingano, yabanje kuba umwungeri w’inka igihe kinini kuko byatumye atangira amashuri abanza akererewe kubera ko yayatangiye afite imyaka 15 y’amavuko.

Ati: “Icyo gihe ndi umwungeri nibwo Imana yampamagaye gusiga ibyo byose kugira ngo nyikorere kandi ntabwo byari byoroshye.”

Gapangwa yavuze ko impeta yambaye ari isezerano rikomeye yagiranye n’Imana yemera kuyikorera ubuzima bwe bwose.

Ati: “Mu bantu 120 twari kumwe icyo gihe baduhisemo turi 3 kandi ndababwira ko uyu murimo atari umwuga ahubwo ni umuhamagaro.”

- Advertisement -

Musenyeri Gapangwa wahoze ayobora Diyosezi ya Uvira, ariko kubera impamvu za Politiki y’amacakubiri muri Kongo ntibyatumye izo nshingano abasha kuzisozereza muri Diyosezi ye ajyanwa mu Bubiligi ari naho akorera kuri ubu.

Gapangwa yavuze ko  nubwo yimuwe akajya i Burayi bitigeze bimuca intege.

Yagize ati: “Jye wansanze mu biraro by’inka kuva icyo gihe nasize umuryango wanjye n’ibindi niyemeza gukorera YEZU.”

Musenyeri Gapangwa Jerôme yaheshaga umugisha abakristu

Musenyeri Rucyahana John  wari muri ibi birori akaba n’inshuti  ya Musenyeri  Gapangwa  yashimye umuhamagaro wa mugenzi we, avuga ko aho ubutumwa bwiza bwagombaga kugera yabuhagejeje akaba akomeje.

Ati: “Imana ya Abrahamu, ya Isaka na Yakobo ni yo Mana yacu, ni yo Mana ya Musenyeri Gapangwa kandi ni yo yarayikoreye.”

Musenyeri Gapangwa Nteziryayo Jerôme, ni we Musenyeri umwe rukumbi wo mu bwoko b’Abanyamulenge,  yavutse mu mwaka wa 1938 avukira ahitwa Kalongi, Uvira.

Usibye Musenyeri Rucyahana John wari witabiriye Yubile y’Imyaka 50 Musenyeri Gapangwa amaze ahawe Ubusaseridoti, hari n’abandi ba nyacyubahiro barimo Musenyeri Kolini, Intumwa y’Imana Gitwaza Paul na mugenzi we Masasu Joshua, hari kandi n’igisonga cya Antoine Cardinal Kambanda n’Intumwa z’abihayimana zituruka mu Gihugu cya Kongo ndetse n’i Burundi.

Musenyeri Gapangwa Nteziryayo Jerôme yizihije Yubile y’Imyaka 50 amaze ahawe Ubusaseridoti.
Hagati Musenyeri Rucyahana John na mugenzi we Musenyeri Kolini

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kigali.