MINECOFIN ntizamburwa inshingano zo kugena ahashorwa amafaranga ya Leta

Minisiteri nshya y’Ishoramari rya Leta no kwegurira ibigo abikorera mu nshingano zayo ntaho zizagonganira na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN ku mwanzuro wa nyuma wo gushora imari ya leta, nubwo yo izajya igaragaza impamvu amafaranga ashorwa mu mishanga itandukanye.

Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN Tusabe Richard yavuze ko Minisiteri y’Ishoramari ntabubasha ifite bwo gufata icyemezo cya nyuma cy’aho leta ishora amafaranga

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki 8 Kanama 2022, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN, Tusabe Richard yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye imicungire y’imari n’umutungo wa leta.

Amaze kubagezaho umushinga w’iri tegeko, abasenateri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza, maze Senateri Nkusi Juvenal abaza uburyo Minisiteri Nshya y’Ishoramari rya Leta na Privatization izakorana na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse niba batazagongana mu nshingano zimwe na zimwe.

Agira ati “Mu minsi ishize hari impinduka zabaye hajeho Ministiri ushinzwe Ishoramari rya Leta kandi muri iri tegeko harimo ishoramari rya leta nka sosiyete z’ubucuruzi, ibigo bindi. Ese muri iri tegeko no gushyiraho inshingano nshya zaje aho kubihuza byarakozwe? Hari aho nabonye mu ngingo ya 17 mu bubasha bw’igenabikorwa bavuga ku kugaragaza ibikorwa by’ishoramari ry’igihugu byihutirwa no guhuza gahunda z’iterambere ry’ishoramari ry’igihugu, aho ngaho nkabona neza bihura na Minisiteri nshyashya. Ese ntabwo byari ngombwa kugirango barebe izi mpinduka nshyashya zaje ko iri tegeko ritabyinjiramo.”

Asubiza impungenge za Senateri Nkusi Juvenal, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN, Tusabe Richard yavuze ko Minisiteri y’Imari izagumana inshingano za nyuma zo kugena ahashorwa imari ya leta ariko Minisiteri y’Ishoramari rya Leta yavuze impamvu zo gushora imari.

Ati “Minisiteri nshya inshingano zayo ni ukureba cyane cyane aho leta igiye gushora amafaranga niba koko ariho dukwiye kuyashora, ese aho dufite imigabane nihe dukwiye kuva kugirango tubyegurire ba rwiyemezamirimo. Ariko iri tegeko icyo riteganya, ububasha buri kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuko niyo ifite inshingano nyamukuru zo kugena aho amafaranga ari buge.”

Yakomeja agira ati “Minisitiri ushinzwe ishoramari rya Leta agaragaza impamvu tugomba gushora amafaranga ariko icyemezo cyo kizafatwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi. Aho rero twumva harimo kuzuzanya ariko bitabujije ko twasubiramo tukareba niba hari inshingano twanoza mu itegeko cyane ko Minisiteri nshya yagiyeho turi kure mu iri tegeko.”

Minisiteri y’Ishoramari rya Leta  (Ministry of Public Investments and Privatization) yashyizweho na Perezida  wa Repubulika Paul Kagame tariki 30 Nyakanga2022, maze ihabwa Ministiri Eric Rwigamba, aho umunyamabanga uhoraho wayo yagizwe Dr. Yvonne Umulisa.

Mu bindi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN, Tusabe Richard yasobanuriye Sena nuko Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta (Auditor General)  yongerewe inshingano n’iri tegeko zo gusuzuma ibigo bifite inshingano z’ubucuruzi bifitwemo imigabane na leta nka Rwandair, aho biba ari ngombwa azajya agena urundi rwego rwo gusuzuma ibyo icyo kigo gikora ariko yagize uruhare mu gutegura ibizasuzumwa.

- Advertisement -

Hari kandi uyu mushinga w’itegeko uteganya ko hashobora kuba kuvugurura ingengo y’imari ya leta igihe icyo aricyo cyose n’inshuro zose zishoboka bitewe n’ubwihutirwe byabyo, ni mu gihe ubusanzwe yavugururwaga inshuro imwe gusa.

Abasenateri bagejejweho ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye imicungire y’imari n’umutungo wa leta
Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin niwe wayoboye inteko rusange ya Sena idasanzwe

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW