Mu Rwanda hatangijwe ikigo cy’imari gitanga inguzanyo bidasabye gufunguza konti

Iwacu Finance ikigo cy’imari giciriritse cyafunguye imiryango kuri uyu wa kabiri, kikaba kije gufasha abari bafite ibibazo bijyanye na serivisi z’imari , aho iki kigo kizajya gitanga inguzanyo bidasabye umukiliya kugira konti y’ubwizigame cyangwa kuhacisha umushahara.

Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ry’iki kigo

Ubuyobozi bwa Iwacu Finance buvuga ko Ibi bizafasha abifuza kwaka inguzanyo zinyuranye , ubusanzwe basabaga kuba afite umushahara anyuza muri banki cyangwa kwizigamamo.

Umuyobozi mukuru wa Iwacu finance Higiro Innocent yavuze ko batemerewe gufata ubwizigame bw’abakiliya.

Ati “Amafaranga y’abakiliya ntabwo tukusanya ngo tuyabike , ahubwo twebwe turabaguriza gusa.”

Higiro Innocent yakomeje avuga ko ibisabwa ni nk’ibindi byose bisabwa mu bindi bigo by’imari.

Ibizibandwaho cyane mu gutanga serivisi y’inguzanyo harimo uburezi, ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi.

Umugenzuzi w’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse muri banki nkuru y’u Rwanda Rwagasana James ashimangira ko iyi serivisi isanzwe itangwa muri banki z’ubucuruzi zimwe na zimwe ariko kuba hagiye ikigo cy’imari kibanda kuri izi serivisi bizafasha abayikenera.

Ati “ N’ibintu bishimishije kuko byongera umubare w’abantu baje gutanga serivisi z’imari bikanagabanya icyuho cy’abantu batagerwaho na serivisi z’imari. Nk’uko mu bizi hari raporo yasohotse muri 2020 ivuga yuko 77% y’Abanyarwanda haribo bagerwaho na serivisi z’imari bigenzurwa na banki nkuru y’u Rwanda , rero muri urwo rwego iyo tubonye undi ubasha kubikora , bitwereza umwanya wo kureba icyuho cya 23% bisigaye ko izavamo.”

Rwagasana James yakomeje avuga ko banki nkuru y’u Rwanda iyo ibonye abantu (ibigo by’imari) batazafata ubwizigame bw’abantu , bagakoresha amafaranga yabo , ibyo bibaha icyizere mu kuzamura ubukungu bw’Abanyarwanda ndetse binagabanya ingaruka ( Risk).

- Advertisement -

Ubuyobozi bwa Iwacu-finance buvuga ko gahunda bafite nukuzamura ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange , ikindi nuko batekereje gufungura ikigo cy’imari giciriritse kuko babonye abacuruzi ndetse n’abakozi b’ibigo bakenera inguzanyo y’igihe gitoya , iciriritse kandi yishyurwa vuba bitewe nibyo bakora mu buzima bwa buri munsi.

Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW