Muhanga: Igiti cyagwiriye umunyonzi n’abo yari ahetse

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Impanuka y'igiti yahitanye umunyonzi ikomeretsa 2 mu buryo bukabije
Igiti batemaga cyishe Umunyonzi gikomeretsa bikabije abandi bantu babiri yari ahetse.
Impanuka y’igiti yahitanye umunyonzi ikomeretsa 2 mu buryo bukabije

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza.

Umunyonzi witwa Hakorimana Florent yagwiriwe n’igiti ahita apfa, abantu babiri yari ahetse kibavuna amaguru.

Igiti batemaga saa kumi n’igice z’umugoroba cyagwiriye umunyonzi wari uhetse abagenzi babiri bavaga mu Mujyi wa Muhanga berekeza mu Mudugudu wa Musengo.

Ababonye iyo mpanuka bavuga ko abapolisi  bahagaritse ibinyabiziga byose byavaga mu Mujyi wa Muhanga n’uwa Kigali kugira ngo igiti batemaga kitabigwaho.

Gitifu w’Akagari ka Kivumu, Niyonsenga Déogratias avuga ko yahageze impanuka ikimara kuba, akavuga ko icyo giti batemaga cyari giteje umutekano mukeya kuko babonaga gishobora kugwa ku bakoresha umuhanda.

Niyonsenga avuga ko Ubuyobozi bwasabye ko gikurwaho kitarateza Impanuka.

Ati “Mu gihe cyo gukurwaho twasabye inzego z’umutekano ko zidufasha gukumira ibinyabiziga n’abanyamaguru bakoresha uyu muhanda barabihagarika.”

Yavuze ko umunyonzi igiti cyishe bamuhagaritse arakomeza aragenda, bagakeka ko yatinye guhagarara kugira ngo batamufatira igari kuko ryari rihetse abantu babiri kandi bitemewe.

Niyonsenga avuga ko nyakwigendera Hakorimana Florent n’abo yari ahetse bageze imbere y’icyo giti gihita kibagwaho.

- Advertisement -

Yavuze ko batabaye basanga umunyonzi yapfuye naho abagenzi yari ahetse bavunitse amaguru.

Gusa hari bamwe bavuga ko uwo munyonzi bamuhagaritse yarangije kugera ahabereye impanuka.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Kivumu buvuga ko uwatemaga igiti ari mu maboko ya RIB kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Rukundo Kevin na mugenzi we Tuyishimire Jean D’Amour  bakomerekejwe n’igiti mu buryo  bukabije  bajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi kuvurwa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twasanze bagiye gushyingura Hakorimana Florent.

Mbere yuko batema iki giti abahatuye bavuga ko bahoraga bikanga ko kizica abantu

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga