Nduba: Yakomerekejwe n’imbwa yo mu rugo agiye kubarura

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Yariwe n'imbwa

Umukarani w’ibarura yagiye mu rugo rw’uwitwa Kanani Jean Robert, ngo ababarure imbwa yaho iramurya imukomeretsa ku kibero.

Uwimpuhwe Josiane wariwe n’imbwa ari mu kazi k’ibarura

Ibi byabaye ku Mbere tariki 22 Kanama, 2022 mu Mudugudu wa Gatagara mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ubwo uyu mukarani w’ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane yageraga kwa Kanani Jean Robert yasanze igipangu gifunguye nyiri urugo ari mu nzu.

Umwana w’imyaka umunani yaje kureba uwinjiye akurikirwa n’imbwa yo muri urwo rugo, undi ayikubise amaso atahwa n’ubwoba agerageza kwikinga kuri uwo mwana, imbwa iramoka, noneho uko amwikingaho amukubita hasi, imbwa na yo ihita imushinga imikaka iramukomeretsa.

Nubwo iyi mbwa yari ikingiye, Kanani yihutiye gutabara ahita atwara umukarani w’ibarura kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko hari gukorwa iperereza kugira ngo bamenye niba ibyabaye ari  impanuka cyangwa hari uruhare Kanani yabigizemo.

Yasabye abantu korohereza abakarani b’ibarura ati “Amabwiriza barayabwiwe barayahawe kandi nta muntu uza atateguje, rero borohereze abakarani b’ibarura birinda ibyaha bishobora kuvukamo kubera kutaborohereza akazi kabo.”

Amakuru avuga ko Kanani yamaze kugeza umukarani w’ibarura kwa muganga ntiyongera kuboneka, Umugore we witwa Tuyisenge Jeannette ni we watwawe kuri RIB kugira ngo asobanure uko byagenze.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyamaganye igikorwa cyabaye kuri uriya mukarani.

- Advertisement -

 

UMUSEKE.RW