Nyamasheke: Barashinja insoresore kubakorera urugoma bari mu myiteguro y’ubukwe

Abagabo babiri bo Murenge wa Ruharambuga, Akagari ka Kanazi mu Mudugudu wa Gashwati mu Karere ka Nyamasheke, barwariye mu Bitaro bya Bushengi nyuma yo gutemeshwa umuhoro n’insoresore zabakoreye urugomo bari mu myiteguro y’ubukwe. Ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko hatawe muri yombi babiri bakekwa.

Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke

 

Uwahaye amakuru UMUSEKE, yavuze ko  ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2022, ari bwo abo bagizi ba nabi bateze agaco abasore bane n’umugore umwe.

 

Yadutangarije ko  mu masaha ya mu gitondo  ari bwo insoresore zaje mu cyumba cyategurirwagamo ubukwe, bigagakekwa ko zibye ibitambaro.

 

Abo basore basabwe kuzana ibyo bitambaro maze na bo bavuga  ko batabitwaye ari naho haje kuva amakimbirane n’abateguraga icyumba.

 

Nyuma nibwo umwe mu basore ngo yashatse gukubita umwe muri izo nsoresore ari  nabwo baje kugirirwa nabi.

- Advertisement -

 

Uyu yagize ati “Ejo twarimo duteka mu bukwe ahantu hitwa i Gashwati, turangije ibyo guteka no gutegura (Decoration) mu bukwe, insoresore zari aho zitwiba imyenda yo gutegura (Decoration). Turabinginga, turababwira ngo uyizana turamuha 5000Frw, baranga.”

 

Abo bateguraga babwiye ababibye ko bagiye gukoresha ubundi buryo bwo kugana abavuzi gakondo kugira babafashe kugarura iyo myenda. Abo byakekwaga ko bayitwaye ngo “bahise bavuga ko bagiye kubakubita, baabamugaza.

 

Uyu waduhaye amakuru ati “Mu gihe cyo gutaha tugiye kugera ahantu hitwa i Bumazi, badukurikira n’amabuye, turahagarara. Twari  bane nanjye w’umudamu wa Gatanu. Baza badukurikiye ari batatu, nyuma hazamuka abandi batandatu bafite inyundo b’imihoro.”

 

Akomeza avuga ko abakomeretse ari babiri , umwe yatemeshejwe umuhoro undi akubitwa inyundo.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Hagabimfura Pascal yabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye ndetse ko hamaze gufatwa babiri bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.

 

Yagize ati “Nibyo twarabimenye, hafashwe babiri, bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Ntende. Abo babiri bakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga baracyari mu Bitaro bya Bushenge.”

 

Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihanira ahubwo bakajya bamenyesha ibibazo ubuyobozi.  Kugeza ubu ubuyobozi buracyashakisha abandi batatu bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.