Nyanza: Ubukene bugaragazwa nk’intandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abaturage bavuga ko ubukene aribwo butera ihohoterwa

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rwabicumu, mu karere ka Nyanza bavuga ko akenshi intandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara muri aka gace ari ubukene bubitera.

Abaturage bavuga ko ubukene aribwo butera ihohoterwa

Mu bukangurambaga bwiswe “Birandeba” bwateguwe na Never Again Rwanda aho baha umwanya abaturage bakaganira n’ubuyobozi ku kibazo kiba kigaragara ahantu runaka mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga witwa dufatanye kwiyubakira igihugu, abaturage batuye mu Murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza baganiriye n’ubuyobozi ku nsanganyamatsiko igira iti “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni imbogamizi mu miyoborere.”

Bemeje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigihari, imwe mu mpamvu bavuga zibitera ni ubukene buza ku isonga.

NSHIMIYIMANA Evariste ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina akenshi riterwa n’ubukene kuko hari ushobora kuba afite amafaranga wowe wumva uyakeneye akagusambanya utabishaka, akenshi n’iyo ayo mafaranga musoje gusambana ntayaguhe nibwo mushobora no guhita mujya mu manza ngo yaguhohoteye.”

Undi witwa Murwanashyaka Emmanuel ati “Akenshi abakoresha bahohotera abakozi kubera ko umukoresha amurusha amafaranga bigatuma.”

Umukozi wa Never Again Rwanda mu karere ka Nyanza, Marcelline Mukobwajana yabwiye UMUSEKE ko abantu bakwiye kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina batitwaje impamvu iyariyo yose

Ati “Abantu birinde ihohoterwa rishingiye ku gitsina babane neza ari umugabo n’umugore ibyo batumvikanaho bakabiganira”

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyanza, Kayigambire Theophile avuga ko akenshi abagabo aribo bahohotera abagore.

Ati “Igihugu cyashyize imbere imiyoborere ishingiye ku bwuzuzanye bw’umuryango iyo hajeho ihohoterwa haba hakumirwa abakobwa n’abagore kugirango batibona mu iterambere ryose kandi barashoboye bityo hirindwe kubahohotera.”

- Advertisement -

Mu murenge wa Rwabicuma imibare igaragaza ko abagabo bihariye mirongo icyenda ku ijana (90%) bahohotera abagore, naho icumi ku ijana abagore bakaba aribo bahohotera abagabo.

Imibare iheruka ingo 328 zo mu karere ka Nyanza nizo zarangwagamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umukozi wa Never Again Rwanda avuga ko umugabo n’umugore bagomba kuzuzanya
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyanza avuga abagabo aribo bahohotera abagore cyane

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza