Padiri Muzungu uzwi cyane nk’Umwanditsi w’ibitabo yatabarutse ku myaka 90

Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika, Journal KINYAMATEKA cyatangaje ko Padiri Muzungu Bernardin wari mu kiruhuko cy’izabukuru yitabye Imana ku myaka 90.

Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana afite imyaka 90

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu Mupadiri wo mu muryango w’Abadominikani, yamenyekanye cyane nk’umwanditsi n’umusizi.

Padiri Muzungu Bernardin wabaga Kacyiru, avuka mu Karere ka Nyaruguru, ahitwa Buhoro. Yabaye Padiri mu mwaka 1961, yakoreye i Kabgayi, Rulindo na Kigali muri Ste Famille.

Yize amashuri ahantu hanyuranye mu Bufaransa, mu Busuwisi, mu Bwongereza no muri Canada.

Ni umwe mu bahanga u Rwanda rwagize, yanditse ibitabo ku mateka y’u Rwanda.

Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana mu bitaro bya CHUK azize uburwayi.

 

Urupfu rwe rwababaje benshi mu bamuzi….

Claude NIZEYIMANA kuri Twitter yagize ati “Padiri Bernardin Muzungu namwize mu ishuri, nsoma ibitabo bye…. yari umuhanga kandi yatanze umusanzu ukomeye mu buvanganzo. Yitabye Imana, yasinziriye ariko ntazazima kuko tuzakomeza kubana na we mu bitabo yanditse. Imana imuhe iruhuko ridashira, aruhukire mu mahoro. RIP!”

- Advertisement -

Innocent Nizeyimana na we ati “Ntibyoroshye kumva no kwakira inkuru mbi yo gutabaruka kwa Padiri Muzungu Bernardin. Adusigiye umurage ukomeye nk’abandika ku mateka y’u Rwanda.Nagize umugisha wo guhura nawe kd kenshi, ndamushimira impamba ansigiye. Igendere uruhukire mu mahoro mubyeyi. Imana igutuze aheza.”

Noel Kambanda na we yagize ati “Wakoreye igihugu n’Imana……Inzu y’ibitabo iratabarutse. RIP Father Bernadin Muzungu. Padiri Muzungu Bernardin Ubwigenge, umwaduko w’abazungu mu Rwanda.”

Uwimana Basile yanditse ati Umwanditsi ukomeye w’amateka, umwe muri bake basigaye mu rungano rwe. Umusizi ukomoka mu muryango w’abasizi b’Abasinga. Umupadiri wafashije benshi mu buzima.”

Padiri Muzungu Bernardin ni umwe mu bahanga u Rwanda rwari rufite

UMUSEKE.RW