Perezida Kagame yatangaje ko Ibigo  bimwe bya Leta bizegurirwa abikorera

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko ibigo bimwe bya Leta mu gihe cya vuba biza kwegurirwa abikorera kugira ngo bibashe gucungwa neza no kubyazwa umusaruro.

Perezida Paul Kagame ubwo yarahizaga abayobozi bashya

Umukuru w’Igihugu yabitangaje  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kanama 2022, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi babiri  baheruka gushyirwa muri Guverinoma.

Aba ni Minisitiri w’Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri  Ildephonse. Ni abayobozi bashyizwe mu myanya  n’Umukuru w’Igihugu  kuwa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi bashyizwe mu myanya bazubakira ku bunararibonye basanganywe mu mirimo bari bashinzwe.

Perezida Kagame yabanje gushima aho igihugu kigeze gihangana na COVID-19, avuga ko ingamba zo guhangana n’iki cyorerezo zikomeje.

Agaruka ku mpamvu yo gushinga Minisiteri nshya y’Ishoramari rya Leta, Perezida Kagame yavuze ko mu gushyiraho Minisiteri y’Ishoramari rya Leta hagamijwe kurushaho  gucunga ibigo bya leta neza.

Perezida wa Repubulika  kandi yatangaje ko mu gihe cya vuba bimwe mu bigo bya Leta bizegurirwa abikorera mu rwego rwo gucungwa neza kandi bikagirira Abanyarwanda akamaro.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Icya mbere Minisiteri nshya y’Ishoramari rya Leta, izareba uko ibigo bya leta  bicungwa neza. Ndetse amaherezo cyangwa  se byihuse kuri bimwe  bikegurirwa abikorera ibice bibiri. Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu, bitagomba gutegereza. Guverinoma ubundi akazi kacu ntabwo ari ukujya mu bucuruzi, ibintu bisa nk’ibyo, ahubwo dufasha abacuruza, abikorera, kugira ngo bagere  kuri byinshi ari nako babigeza ku gihugu.Ibyo ndumva ko byumvikana dushaka kuvana ibigp bimwe bya Leta mu maboko ya Leta tukabishyira mu maboko y’abikorera.”

Eric Rwigamba Minisitiri wa Minisiteri ishinzwe ishoramari rya Leta

Umukuru w’Igihugu yakomeje kuri  Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi iheruka gushyirwamo Umunyamabanga wa Leta, ashimangira ko ubuhinzi ari inkingi ikomeye y’igihugu, avuga ko bugomba kubyazwa umusaruro.

- Advertisement -

Yagize ati “Ubuhinzi ni inkingi ikomeye y’ubukungu bw’Igihugu cyacu n’ubuzima bwacu. Ariko ubwo buhinzi n’ubworozi bugomba guhinduka, bukabyazwa umusaruro uhagije kugira ngo dukomeze twihaze mu biribwa kandi twitegura ibishobora kubuhungabanya igihe cyose harimo n’iminsi iri imbere.”

Yakomeje ati “Ntabwo dushobora gukora twibutswa izo nshingano   n’uko habayeho ibibazo hirya no  hino ahubwo bikwiriye no kuba ari intego  yacu no kuba twahahirana n’ibindi bihugu tukagira ibyo twoherezayo  bishobora kuba byatugirira akamaro.”

Perezida Kagame yavuze ko  igihugu gikwiye kubyaza umusaruro isoko rusange rya Afurika  mu kwagura ubucuruzi.

Yagize ati “Turifuza ko twakoresha amahirwe aboneka muri uriya  muryango w’ibihugu bya Afurika byishyize hamwe kugira ngo bicuruzanye, ishoramari rikorwe hagati y’ibyo bihugu, ku buryo bwihuse, buhendutse, bufite akamaro karushijeho. Isoko rusange rya Afurika, mu bijyanye n’ibicururuzwa by’ibiribwa n’ibindi bijyanye na serivisi zijyana na byo.”

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko mu kazi kabo bakwiye kurangwa n’ubudakemwa no gutanga serivisi inoze ku Banyarwanda kandi ko uzakora ibihabanye nawe ashobora kubizira.

Yagize ati “Kugera kuri izi ntego bisaba  buri wese, twese, ko haba gukora, ibyo dushinzwe kuri buri umwe ariko nanone na  na twese hamwe  tukabikora  ku buryo bwihuse bishoboka,  ariko  tukabikorana n’ubudakemwa nibwo bigira inyungu zisumbuye. Ndibwira  ko nta nzira y’ubusamo igira akamaro  ifte uwo yungukiye, ni iby’igihe gito kandi ntabwo biramba, dukore uko bishoboka dukore ibintu neza, kandi dushoboye kwihuta. Ibyihuse bigira abo biramira batari bacye .Iyo bitinze nabyo hari ababigwamo.”

Umukuru w’Igihugu yasabye ubufatanye mu nzego z’ubuyobozi kugira ngo umusaruro ubashe kugaragara kandi bakibuka ko bakorera Abanyarwanda  no kumenya kubazwa inshingano.

Ildephonse Musafiri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi