Ruhango: Abaturage basabwe gufata ingamba zo guhangana n’ibiza biterwa n’imvura n’umuyaga

Mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Kinazi, ni hamwe mu hari ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije, kubona ishyamba rigaragara biragoye, ubutaka bwaho ni umusenyi, mu gihe cy’Iki izuba ryaho biragoye kubona aho kuryikinga, mu gihe cy’imvura nabwo bahangana n’ibiza biterwa n’imvura ndetse n’umuyaga, Leta yasabye abaturage gufata ingamba zo gukumira ibyo biza.

Abaturage basabwe kuzirika neza ibisenge kugira ngo umuyaga utazabitwara

Ku wa Kane w’iki Cyumweru gishize, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Mme Kayisire Solange n’abakozi ba Minisiteri ayoboye batangiye ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije gushishikariza abaturage gufata ingamba zo gukumira ibiza muri iki gihe bitegura imvura y’umuhindo.

Ibyo bikorwa by’ubukangurambaga bijyana no kwereka abaturage uburyo bwo kuzirika neza inzu, gucukura imirwanyasuri, no gukora ibitebe by’inzu mu rwego rwo kwirinda ko amazi ashobora kwinjira mu rukuta inzu ikaba yasenyuka.

Nyiransabimana Fernande ushinzwe amahugurwa muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yasabye abaturage gufata ingamba zo kwirinda ibiza harimo gushaka ingemwe z’ibiti bakabitera kandi bakabibungabunga kugera bikuze. Yabasabye guhoma neza inzu, kuzirika ibisenge kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga bagasigara iheruheru, ndetse no gushyira imireko ku nzu kugira bafate amazi.

Ati “Wagera ku iterambere ute wubaka bisenyuka.”

Mme Nyransabimana Fernande yanashishikarije abaturage kwirinda inkuba, harimo kutavugira kuri telefoni igihe hagwa imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda kujya kureka igihe imvura iguye bitewe n’uko ngo abenshi inkuba ikubita baba bari hanze bareka, ndetse yabasabye kwirinda kugama munsi y’ibiti.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Mme Kayisire Solange ashyira sima kuri imwe mu nzu zubatsweho igitebe

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Mme Kayisire Solange, yasabye abaturage gukora neza ibisenge by’inzu zabo.

Ati “Iyo umuntu inzu ye igurutse, hari nubwo abantu bapfa. Kuzirika neza igisenge ni ukurinda ubuzima, ni ukwirinda igihombo.”

Ruzindana Yusuf w’imyaka 52, atuye mu Mudugudu wa Banika, Akagari ka Rubona muri Kinazi, yabwiye UMUSEKE ko umuganda yawukuyemo inyigisho zo kurinda inzu zabo bakirinda ibiza, no gufata amazi bakarinda isuri imirima.

- Advertisement -

Yadutangarije ko kuzirika inzu kwabo bitandukanye n’uko abakozi ba Minisiteri babibabwiye, kuko ngo ku bisenge byabo batazirikaga ibiti ngo babikomeze, ku buryo umuyaga wazaga bimwe bikagenda kuko bitaziritse.

Uyu muturage yavuze ko bo mu gucukura imirwanyasuri batagira ibipimo  bifatika, kuko mu muganda basubiye mu mirwanyasuri yari ihari.

Ati “Batweretse ko umurwanyasuri ukwiye kugira ubujyakuzimu bwa cm 80, twe twagezaga muri cm 40 noneho imvura yagwa igatwara ubutaka ugasanga twakoreye ubusa.”

Mukandinda Mariya Agnes w’imyaka 50 yazirikiwe inzu irimo kubakwa, avuga ko akurikije uko bigishijwe yasanze uko yari yaziritse igisenge cy’inzu ye bidahagije.

Uyu mugore udafite umugabo, atuye ahantu hari mu manegeka mu kabande ariko ari kugerageza kubaka nibura ahitaruye hagana mu mpinga, avuga ko nubwo yagerageje kubaka inzu ye agurishije amatungo, ndetse akoresheje amafaranga yizigamye, akeneye ko ubuyobozi bwamufasha aho agereje inzuye igakorerwa amasuku.

Ati “Ahandi urabona ko ntako ntagize ariko imbaraga zirarangiye kandi ibikorwa biracyari byinshi.”

Akarere ka Ruhango kahawe miliyoni 289.7Frw yo kubakira no gusana inzu z’abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza, nibura hari umuhigo w’inzu 530 ariko izasanwe ni 489 izindi ngo zubtswe cyangwa zisanwa n’abandi bafatanyabikorwa.

Abaturage bareba uburyo bwiza bwo kuzirika ibisenge by’inzu
Mu bindi bikorwa byakozwe harimo gucukura imirwanyasuri

HATANGIMANA Ange Eric /UMUSEKE.RW