Rutsiro FC yakoze ihererekanyabubasha

Nyuma yo gushyiraho Komite Nyobozi nshya y’ikipe ya Rutsiro FC, ubuyobozi bucyuye igihe muri iyi kipe n’ubushya bwabusimbuye bwakoze igikorwa cy’ihererekanyabubasha.

Ubuyobozi bushya bwa Rutsiro FC n’ubucyuye igihe bwakoze ihererekanyabubasha

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, kibera mu Akarere ka Rubavu ahasanzwe haba ibiro by’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Nsanzimfura Damascène na Komite nshya ihagarariwe na Nsanzineza Érneste, ni bo bagaragaye muri iki gikorwa.

Tariki 17 Kanama 2022, ni bwo hatowe Komite Nyobozi nshya iyobowe na Nsanzineza Érneste, akaba yungirijwe na Uwamahoro Thadée nka visi perezida wa Mbere na Bungurubwenge Charles nka visi perezida wa Kabiri, mu gihe Nyirahabimana Dative wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe.

Umukino wa Mbere wa shampiyona Rutsiro FC yakinnye, yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1.

Komite Nyobozi nshya ya Rutsiro FC mu myaka ine iri imbere

UMUSEKE.RW