U Rwanda rwohereje abasirikare muri Tanzania kuvura abaturage

Itsinda ry’abasirikare 15 b’Abaganga bari muri Tanzania mu bikorwa byo kuvura k ubuntu abaturage.

Abasirikare b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kuvura abaturage bafatanyije n’ingabo z’ibindi bihugu bya EAC

Abasirikare b’u Rwanda bari kumwe n’abandi bo mu bihugu by’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) mu cyumweru kiswe icyo gukorana n’abaturage, (EAC Armed Forces Civil Military Cooperation, CIMIC).

Ibikorwa byo kuvura abaturage k ubuntu babitangiye ku wa Mbere tariki 29 Kanama, barabisoza kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama, 2022.

Abasirikare b’u Rwanda bayobowe na Lt Col Vincent Mugisha, ukuriye ishami rya gisirikare rigamije umubano mwiza n’abaturage, bamaze kuvura abaturage 625 ku Bitaro bya Bagamoyo biri kuri Km 60 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Dar es Salaam.

Mu buvuzi baha abaturage harimo ubujyanye n’indwara z’uruhu, ubuvuzi rusange, kubaga ibikomere, kuvura amaso ndetse no kuvura amenyo.

Urubuga rw’ingabo z’u Rwanda dukesha iyi nkuru, ruvuga ko Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba yasuye bariya basirikare bari gukorera ku Bitaro bya Bagamoyo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba yasuye bariya basirikare

Ku wa Kabiri ubwo yabasuraga, yashimye ibikorwa bamaze gukora abasaba gukomeza kwita ku baturage mu bushobozi buhari.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Tanzania zirwanira mu kirere, Maj Gen Shabani Mani ubwo yatangizaga biriya bikorwa bya CIMIC, yavuze ko bigamije kubaka umubano hagati y’ingabo zo mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba n’abaturage.

Ibi bikorwa biri kuba ku nshuro ya kane, bihuriyemo ingabo zo mu bihugu by’Akarere, u Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudan y’Epfo, Tanzania na Uganda.

- Advertisement -

Ku nshuro ziheruka ibi bikorwa byabereye muri Uganda (2018), mu Rwanda (2019) no muri Kenya (2021).

Mu buvuzi abasirikare bari guha abaturage harimo n’ubw’amaso
Umugaba Mukuru w’ingabo za Tanzania zirwanira mu kirere, Maj Gen Shabani Mani ni we watangije biriya bikorwa

IVOMO: Manadef website

UMUSEKE.RW