Uganda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare bakuru 260

Abasirikare 260 mu ngabo za Uganda bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, umuhango wayobowe n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Lt Gen Muhoozi Keinerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka

Urubuga rw’ingabo za Uganda ruvuga ko bariya basirikare barimo ba Ofisiye bakuru bari bamaze imyaka igera kuri 30 mu kazi.

Gusezerera bariya basirikare byabaye ku wa Kabiri ku Biro bikuru by’ingabo zirwanira ku butaka, ahitwa Bombo, mu Karere ka Luwero.

Abasezerewe barimo abafite ipeti rya Colonel 62, abafite ipeti rya Lieutenant Colonel 65, n’abafite ipeti rya Major 133.

Ni itsinda rya 12 ry’abasirikare bakuru basezerewe.

Lt Gen Muhoozi Keinerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, ni we wayoboye uyu muhango mu izina rya Perezida Museveni.

Yashimiye abasirikare basezerewe ku kazi bakoze mu guharanira amahoro n’umutekano haba muri Uganda no hanze yayo.

Yagize ati “Mwagaragaje gukunda igihugu no kwitanga mu kazi. Ibi bintu bibiri byakomeje kuba umusingi w’ingabo za UPDF.”

Gen Muhoozi Keinerugaba yabwiye bariya basirikare ko bazahora iteka bakenewe mu kazi igihe byaba ngombwa.

- Advertisement -

Ati “Uyu ni umunsi wo kwishimira, ni umunsi wanyu. Mubyishimire cyane, Imana ibahe umugisha.”

Yabibukije ko bagomba kwitwararika mu buzima bushya aho bagiye kubana n’abaturage basanzwe b’abasivile.

Lt Gen Muhoozi Keinerugaba aha umudari umwe muri ba Ofisiye wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

UMUSEKE.RW