Ukraine yemeje ko indege z’Uburusiya zahiriye ahaturikiye ibisasu muri Crimea

Ubuyobozi bw’ingabo zirwanira mu kirere muri Ukraine bwemeje ko indege z’intambara z’Uburusiya zatokombeye ahaturikiye ibisasu mu Ntara ya Crimea.

Ukraine ivuga ko nta ruhare ifite mw’iturika ry’ibisasu byangije ibikoresho byintambara by’Uburusiya

Umuvugizi w’ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine yatangaje ko “Ukurikije amashusho twabonye ku mbuga nkoranyambaga biragaragara ko ububiko bwabo bw’amasasu bwaturitse.”

Avuga ko ibisasu byo mu bwoko bwa Su-34 n’indege za Su-24 byibasiwe, ndetse na kajugujugu zatokombeye.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya ishimangira ko ibisasu byaturikiye mu bubiko ariko nta “nkurikizi y’umuriro” yabayeho.

Mykhailo Podolyak umukozi muri Perezidansi ya Ukraine yahakanye uruhare rwabo muri iri turika ry’ibisasu ryangijwe ibikoresho by’intambara by’Uburusiya.

Igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa kuri Crimée na Ukraine cyafatwa nk’icyaha gikomeye cyatuma Uburusiya bwibasira birenze urugero kiriya gihugu.

Uwahoze ari Perezida w’Uburusiya Dimitry Medvedev mu kwezi gushize yatangaje ko “Umunsi w’urubanza uzahita wegereza” mu gihe Ukraine yahirahira kwibasira Crimea.

Ishami ry’ubuzima rya Crimea ryatangaje ko umusivili umwe yapfuye, mu gihe undi muntu umwe ari kuvurwa ibikomere bikaze naho abandi batanu bakomeretse byoroheje.

Uburusiya bwigaruriye Crimea muri Ukraine mu 2014 maze ikoreshwa nk’ibirindiro byo kugaba ibitero kuri Ukraine yibasiwe n’intambara.

- Advertisement -

Indege z’intambara z’Uburusiya zikoresha crimea nk’ibirindiro mu gutera uduce two mu majyepfo ya Ukraine.

IVOMO: BBC