Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Umukobwa yategereje umuhungu bari gusezerana ku Kiliziya aramuheba
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Umukobwa yategereje umuhungu bari gusezerana ku Kiliziya aramuheba

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana 04/08/2022 4:43
Ifoto y'umugeni (Internet)

Gisagara: Umukobwa wo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yategereje umuhungu bari gukorana ibirori by’ubukwe, yari kumusaba akanakwa, ndetse bagasezerana mu kiliziya ariko umuhungu ntiyaboneka ku munsi w’ubukwe.

Ifoto y’umugeni (Internet)

Taliki ya 03 Kanama 2022 nibwo iriya mihango y’ubukwe yagombaga kuba hagati ya Felix na Denyse, umukobwa yari gusabirwa iwabo akaba ari naho bamukoshereza, bagasezeranira imbere y’Imana muri Paruwasi ya Magi ho mu Karere ka Gisagara.

Abantu bari babukereye ngo bagiye gutaha ubukwe bamwe muri bo bafite impano bari butange abandi baranatwerereye birangira ubukwe butabaye.

Umwe mubari batashye ubwo bukwe yabwiye UMUSEKE ko bategereje abageni ngo basezerane baraheba, yongeho ko bariya bombi muri uyu mwaka wa 2022 aribwo bari basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Mukindo.

Ati “Umusore yagiye ku wa Gatanu avuga ko agiye gushaka ibijyanye no kwitegura ubukwe ariko anagiye kwiga (asanzwe yiga muri Kaminuza) birangira atagurutse, ariko agenda yabwiye ababyeyi be ko bakomeza gutegura ibijyanye n’ubukwe, gusa mbere y’ubukwe nibwo byagaragaye ko umuhungu atari gufata telefone kugera ku munsi w’ubukwe ntiyaza.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko bariya bombi bari gusezerana imbere y’Imana bafitanye umwana mukuru w’umukobwa, biracyekwa ko icyatumye umuhungu atagaragara ari uko iwabo (w’umuhungu) batashakaga uwo mukobwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gitega Biziyaremye Samuel yabwiye UMUSEKE ko ibyabaye na bo byabatunguye.

Yavuze ko yaganirije umukobwa amubwira ko umugabo we amaze iminsi itatu atamubona kuko hari imihango yagombaga kubanza gukorwa kwa Padiri umuhungu ntiyahaboneka.

Ati “Turacyamushakisha, icyatumye ataza mu bukwe ntitwakimenya kereka tumubonye akatwibwirira. Gusa amakuru atugeraho ni muzima ntacyabaye kidasanzwe.”

- Advertisement -

Gitifu Samuel yongeyeho ko imyiteguro y’ubukwe yose yari yarabayeho aho kuba barahashatse, ubuyobozi bw’Akagari bwaratiwe intebe n’ibyuma byo gucuranga (akagari karabigira) umuhungu yarabyemerewe.

Umukobwa nta kazi agira, naho umuhungu ni umunyeshuri muri Kaminuza, abatashye ubukwe babonye ubukwe butabaye abari bafite impano bazisubizayo, naho ibyari byateguwe by’ibinyobwa n’ubukwe bahise babirya, ibinyobwa biranyobwa.

Ubuyobozi bwa hariya bwasabye abantu bagiye gushinga ingo kubanza bakagenzura neza byose mbere y’uko basezerana imbere y’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibyo bibazo bya hato na hato.

Umuyobozi yabwiye UMUSEKE ati “Urumva niba umusore yabenze umukobwa ku munsi w’ubukwe, ni icyasha na we ubwe bishobora kwica ibindi biba biri imbere. Abantu bashobora gusesengura umusore akaba ari we munyacyaha kuko akenshi ni na we ufata iya mbere akajyana umukobwa mu Murenge.”

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Gisagara

You Might Also Like

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

Rusizi: Abana 200 bo mu miryango itishoboye bawawe ibikoresho by’ishuri

Ange Eric Hatangimana 04/08/2022 6:05 04/08/2022 4:43
Inkuru ibanza Juvénal yakuriye Abayovu inzira ku murima kuri Emmanuel Okwi
Inkuru ikurikira Raporo y’ibanga ya UN itunga agatoki ingabo z’u Rwanda n’iza DR.Congo
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
21/09/2023 7:48

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?