Umunyamakuru Joby Joshua yashinze inzu itunganya umuziki

Umunyamakuru Tuyitakire Joshua [ Joby Joshua] yashinze inzu ye bwite izajya itunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, yizeye ko izashyira itafari ku iterambere rya muzika mu Rwanda.

Ku myaka 23, umunyamakuru Tuyyitakire Joshua uzwi nka Joby Joshua yinjiye mu bushabitsi bw’umuziki

Joby Joshua azwi mu biganiro by’imyidagaduro kuri Radio Imanzi yo mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu banyamakuru bamaze kugaragaza imbaraga n’ubwitange mu muziki nyarwanda.

Yatangaje ko iyi nzu nshya yayihaye izina rya B2B Records [ Blessed to Bless] ari umwe mu mishinga ya Kompanyi ye bwite yitwa ‘B2B Entertainment’ igamije guteza imbere umuziki no gukora ubucuruzi bushingiye ku buhanzi.

Mu kiganiro na UMUSEKE yavuze ko yashibutse ku rukundo yagiriye umuziki kuva mu buto bwe, yiteze ko izatanga umusanzu ku iterambere rya muzika n’igihugu muri rusange.

Avuga ko yifuza ko ibikorwa bya ‘B2B Records’ bitagarukira mu Rwanda gusa kuko yifuza ko n’abanyamahanga bagana ibikorwa byayo.

Yagize ati “Bigendanye no kuzamura umuziki nyarwanda bizanshimisha mu gihe abanyamahanga bazajya baza gukorera imiziki mu Rwanda by’umwihariko muri B2B Records nka studio yanjye.”

Joby Joshua yashimangiye ko iyi nzu ihagaze amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 10 ndetse ngo mu gihe kidatinze niyongeramo ibindi bikoresho aziyongera cyane.

Usibye gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, B2B Records izajya ifasha abantu n’ibigo byifuza gukora amatangazo yo kwamamaza, Filime mbarankuru n’ibindi bisaba gutunganywa mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Joby Joshua yavuze ko yatangiye gukorana na Producer Mixa uri mu bakoze indirimbo z’umuhanzi Confy zirimo ‘Joana’ n’iyitwa ‘Tatoo’.

- Advertisement -

B2B Records ikorera ku Gisimenti i Remera izajya iha ikaze uwiyumvamo ubushobozi wese mu kuzamura ireme ry’umuziki w’u Rwanda.

Iyi Studio irimo ibikoresho bigezweho mu gutunganya muzika
Ubuyobozi bwa B2B Records buvuga ko bazagira uruhare mu gufasha impano zapfukiranwe no kubura ubushobozi
Joby Joshua arifuza ko n’abanyamahanga bajya baza gukorera umuziki muri Studio ye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW