Umuraperi Bably yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we -AMAFOTO

Umuraperi Bably wamamaye mu ndirimbo ‘Imbohe zizabohoka’, ‘Isezerano rya kera’ n’izindi yasezeranye imbere y’amategeko na Umumararungu Huguette bamenyanye mu myaka 14 itambutse.

Bably na Umumararungu basezeranye imbere y’amategeko 

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko kwa Bably na Umumararungu wabereye mu gihugu cya Suède , ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022.

Umumararungu Huguette yasimbuye uwitwa Hasna Umubyeyi basezeranye mu 2017 baza gutandukana nyuma.

Icyo gihe Bably yavuze ko Hasna Umubyeyi ngo batangiye gukundana bakiri ku ntebe y’ishuri ndetse biganye Kaminuza mu yahoze ari KIST.

Mu mwaka wa  2020 uyu muraperi yaje kwambika impeta y’urukundo Umumararungu Huguette amusaba kuzabana akaramata.

Bombi bari basanzwe babana, bafitanye umwana w’umukobwa wujuje umwaka umwe w’amavuko.

Bably yavuze ko yishimiye intambwe yateye ndetse anongeraho ko akomeje imyiteguro y’ubukwe bwe ateganya gukora umwaka utaha.

Ati “Umugore wanjye nishimiye kuba birangiye tubanye mu buryo bwemewe n’amategeko, ni umukobwa twamenyanye mfite imyaka 20 none dusezeranye mfite 34, Imana ifite uko ica inzira zayo.”

Ubukwe bw’umuraperi Bably na Umumararungu Huguette buzabera i Kigali umwaka utaha wa 2023.

- Advertisement -

Uyu muraperi umaze igihe kinini asa n’utagiha umwanya munini iby’umuziki, asigaye atuye hanze y’u Rwanda aho akorera ubucuruzi n’ibikorwa bitandukanye nka rwiyemezamirimo.

Byari ibyishimo muri uyu muhango wo gusezerana

Aba bombi bari basanzwe babana mu buryo butemewe n’amategeko

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW