Urubyiruko rwibumbiye muri ‘Youth Alive Organization’ rwishyuriye mituweli abatishoboye 200

NYARUGENGE: Urubyiruko rwo mu muryango witwa Youth Alive Organisation rwishyuriye mituweli abaturage batishoboye 200 bo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara.
Urubyiruko rwo muri Youth Alive Organisation rwashimiwe umusanzu mu kubaka iterambere ry’umuturage

Ni igikorwa kigamije kurengera ubuzima bwa bamwe mu batishoboye cyabaye kuri iki cyumweru tariki 14 Kanama 2022, cyitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmaanuel.

Youth Alive Organization isanzwe ikora ibikorwa by’urukundo birimo gukura abana b’inzererezi mu muhanda, ubukangurambaga mu kurwanya inda ziterwa abangavu, gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gufasha abatishoboye muri rusange.

Umulisa Esther washinze uyu muryango w’urubyiruko yabwiye UMUSEKE ko bahisemo kwishyurira mituweli abatishoboye nk’umusanzu mu kubaka u Rwanda.

Ati “Nk’urubyiruko rw’u Rwanda twahisemo gutanga mituweli mu rwego rwo kwerekana ko natwe dufite gutanga umusanzu ku gihugu cyacu, nk’uko turi imbaraga z’igihugu cyane cyane duharanira imibereho myiza y’abaturage.”

Abaturage bahawe ubwisungane mu kwivuza bashimiye uru rubyiruko barusaba guhorana umutima w’urukundo no kubaka igihugu.

Umuyobozi Nshingabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmanuel yashimiye uru rubyiruko arusaba kwita ku bumwe bw’abanyarwanda bakora ibikorwa by’urukundo bigamije kugira u Rwanda igihugu cyiza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmanuel yashimiye urubyiruko rwibumbiye muri Youth Alive Organization ku gikorwa cyiza batekereje
Umulisa Esther washinze uyu muryango avuga ko barajwe ishinga no gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda
Urubyiruko rwahawe impanuro zitandukanye nk’impamba yo kubaka ejo heza
MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW