Urugo rwa Perezida Kagame rwabaruwe mu za mbere

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryatangiye kuri uyu wa Kabiri, ababarura bageze mu rugo rwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame barababarura.

1660645571370_1660645478733_1660645440089_1660645414545_Perezida Kagame na Madamu bibaruje kimwe Kagame na Madamu bibaruje kimwe n’abandi baturarwanda

Kimwe nk’abandi Banyarwanda umuryango wa Perezida Kagame wakiriye umukarani w’ibarura basubiza ibi azo bijyanye  n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riba ku nshuro ya Gatanu.

Abakora ibarura barabaza amakuru ashingiye ku ijoro ry’ibarura ari ryo rya tariki 15 rishyira ku wa 16 Kanama, 2022.

Kimwe nk’abandi banyarwanda bose, Perezida Kagame na madamu mu rugo bakiriye umukarani w’ibarura waje aje kubabarura, ibi umukuru w’igihugu yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter y’ibiro bya Perezida Village Urugwiro.

Yagize ati “Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babaruwe nk’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangiye ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ku nshuro ya Gatanu. ”

Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Yusuf Murangwa ni we wafashe imyirondoro n’amakuru ku muryango wa Perezida Kagame.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rikozwe ku nshuro ya gatanu, rikaba ryaratangiye gukorwa mu Rwanda kuva mu 1982.

Muri uyu mwaka wa 2022, Abanyarwanda barasabwa kuzirikana amakuru  ajyanye n’ijoro ry’ibarura rya tariki 15 rishyira 16 Kanama 2022 aho mu byo umukarani w’ibarura abaza harimo umubare w’abaraye mu rugo muri ririya joro, abaharaye ari abashyitsi ndetse n’abasanzwe baba mu rugo bataharaye muri ririya joro.

Iri barura rizakorwa kugeza tariki 30 Kanama rirareba buri muturarwanda wese.

- Advertisement -

Impamvu nyamukuru yaryo ni ukumenya umubare w’abanyarwanda, abakora n’abadakora ndetse hakazanarebwa uburyo abanyarwanda batuyemo kuko mu byo babazwa harimo ibyubatse inzu n’ibikoresho batunze biramba.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) n’inzego z’ibanze ziributsa abanyarwanda ko bagomba kwakira neza abakarani b’ibarura ndetse bakabaha amakuru babasaba kandi bakirinda ko hagira ucikanwa n’ibarura rusange ry’abaturage riba ku nshuro ya gatanu.

NKURUNZIZA Jean Baptiste UMUSEKE.RW