Yvan Buravan yashimiye abakomeje kumuba hafi mu burwayi bwe

Umuhanzi Burabyo Buravan uzwi mu muziki Nyarwanda nka Yvan Buravan urimo kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde yashimiye abakomeje kumuba hafi no kumusengera nyuma y’uko hakwijwe ibihuha byo kuba yitabye Imana.

Yvan Buravan yemeje ko arimo avurirwa hanze y’u Rwanda

Hashize iminsi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru havugwa inkuru y’uburwayi bw’umuhanzi nyarwanda Yvan Buravan, ni mu gihe bamwe bavuga ko arembye ariko hakabura inkuru y’imvaho ku burwayi bwe ariko biza kumenyekana ko arwariye mu gihugu gituranyi cya Kenya.

Ibi byose byakurikiwe nuko kuri uyu wa Gatatu umwe mu banyamakuru hano mu Rwanda yanyuzaga ku rubuga rwe rwa Twitter ko Yvan Buravan yaba atakibarizwa ku isi y’abazima, gusa ibi byasamiwe hejuru n’abarimo abahanzi ari nako benshi babinyomoza ko ataribyo kuko nubwo arwaye ari muzima. Nyuma haje kumenyekana ko arimo ategurwa kujyanwa mu gihugu cy’Ubuhinde kwivurizayo aherekejwe na mukuru we.

Abinyujije kuri Instagaram, kuri uyu wa Kane, tariki 4 Kanama 2022, Yvan Buravan yashimiye abakunzi be, umuryango n’abandi bakomeje kumuba hafi mu bihe arimo by’uburwayi.

Yagize ati “Yvan Buravan yifuze kumunyesha inshuti, abafana ko ari hanze y’igihugu kwivuza. Ashimiye umuryango na guverinoma y’u Rwanda ku bufasha bwabo mu kwivuza kwe no gukomeza kumuzirikana mu isengesho no kumwifuriza gukira.”

Ubu butumwa bwongeye gutanga ihumure mu bahanzi, abafana n’abandi bari bari mu rujijo. Ibi bigaragazwa n’ubutumwa bwahise butangwa n’abahanzi n’abandi bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda, bose bahurije mu kumwifuriza gukira vuba.

Nubwo bimeze gutya ariko uburwayi bwa Yvan Buravan buracyari urujijo kuko buri wese avuga uko abyumva kubera ko abo mu muryango we batarasobanura indwara arwaye idatuma hari n’abavuga ko ubuzima bwe bwaba buri hafi kuko arembye.

Yvan Buravan yagiye kuvurirwa muri Kenya tariki 18 Nyakanga 2022 nyuma y’iminsi avurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ariko amakuru akavuga ko babuze indwara.

Buravan yaherukaga gushyira hanze album y’indirimbo 10 yise Twaje , aho harimo indirimo zakunzwe nka Gusakara, Ni Yesu n’izindi.

- Advertisement -

NKURUNZIZA JEAN BAPTISTE / UMUSEKE.RW