25 bahamagawe mu mwiherero w’Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23

Itsinda ry’abatoza bayobowe na Rwasamanzi Yves, ryahamagaye abakinyi 25 batarengeje imyaka 23 bagomba gutangira umwiherero utegura umukino wa Libya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Amavubi ya U23 yahamagaye abakinnyi 25

Kuwa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 25 bahamagawe mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23.

Rwasamanzi Yves nk’umutoza mukuru w’iyi kipe, afatanyije na Gatera Moussa uzamwungiriza, bahamagaye abakinnyi bakina mu makipe arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, APR FC, Marines, Bugesera FC, Mukura VS, Gorilla FC n’izindi kipe zo hanze y’u Rwanda.

Hahamagawe abanyezamu batatu, ba myugariro umunani, abakina hagati bane n’abakina mu busatirizi icumi.

Umukino wa Mbere uzahuza u Rwanda na Libya uteganyijwe gukinwa tariki 22 Nzeri kuri Martyrs of Benina Stadium muri Libya, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe kuzakinwa tariki 27 Nzeri kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Aya makipe y’Ibihugu yombi azaba ahatanira kubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Umwiherero uteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane tariki 15 muri Hil Top Hotel. Ikipe izajya ikorera imyitozo kuri stade ya Kigali.

Abandi bari mu itsinda rizafatanya na Rwasamanzi, ni Ndizeye Aimé uzwi nka Ndanda uzaba ari umutoza w’abanyezamu, Higiro Jean Pierre uzaba ari umuganga w’ikipe, Munyaneza Jacques uzaba ashinzwe ibikoresho by’ikipe, Renzaho Christophe uzaba ashinzwe gufotora iyi kipe na Kamanzi Emery uzaba ashinzwe ubuzima bw’iyi kipe [Team manager].

Rudasaingwa Prince wa Rayon Sports yahamagawe nawe
Niyigena Clèment yongeye guhamagarwa

UMUSEKE.RW

- Advertisement -