Abanyarwanda batatu bafungiwe i Burundi- Icyo bazira

Ejo ku wa mbere Polisi y’u Burundi mu Ntara ya Kayanza yerekanye abagabo batatu ivuga ko ari Abanyarwanda yafashe bagura ibishyimbo muri icyo gihugu.

Umuyobozi wa Polisi muri Komine Kabarore, Major de Police Eric Bigirimana yavuze ko mu ijoro ryo ku cyumweru, abo banyarwanda bafatanwe ibiro 97 by’ibishyimbo bari bagiye kwambukana mu Rwanda.

Bose uko ari batatu bahise bafungirwa mu gasho ka polisi i Kabarore mbere y’uko bajyanwa gufungirwa ku rwego rw’Intara.

Ni mu gihe ibyo bishyimbo byahise bishyikirizwa abayobozi b’inzego z’ibanze muri Komine Kabarore.

Umuyobozi wa Komine Kabarore mu Ntara ya Kayanza, Berchimas Nsaguye yemeje ko abo bantu bafatiwe ku butaka bw’u Burundi bakaba barinjiye mu buryo butemewe n’amategeko.

Ngo bafashwe bagura ibishyimbo mu baturage mu buryo butemewe maze bakabyambutsa mu Rwanda banyuze inzira y’ubusamo.

Umuyobozi wa Komine Kabarore yavuze ko bariya bagabo bari gukorwaho iperereza ryimbitse, nibasanga nta bugizi bwa nabi bari bitwikiriye bazashyikirizwa ubuyobozi bw’u Rwanda.

Berchimans Nsaguye, asaba abaturage ayoboye kudahirahira ngo binjire mu Rwanda mu gihe abakuru b’ibihugu batarafata ingingo zo gufungura imipaka.

U Rwanda ntacyo ruratangaza kuri aba baturage barwo bafungiwe mu Ntara ya Kayanza mu gihugu cy’u Burundi.

Ibishyimbo bivugwa ko aba banyarwanda bari bgue mu burundi
Ngo bafashwe ubwo bageragezaga kubyambukana mu Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -