Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Gihundwe bemerewe imirima ntibayihabwa

Rusizi: Umurenge wasezeranyije abasigajwe inyuma n’amateka imirima yo guhinga none igihe cyo gutera imyaka kigeze batarayibona bavuga ko ikizere bari bafite cyo kuyihabwa cyashize. 

Ni imiryango 17 y’abasigajwe inyuma n’amateka ivuga ko batagira aho bahinga

Ni imiryango 17 y’abasigajwe inyuma n’amateka  batujwe mu mudugudu wa Tuwonane, mu Kagari Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe, ho mu Karere ka Rusizi.

Bavuga ko basezeranyijwe n’Umurenge imirima yo guhinga, kugeza ubu igihe cy’ihinga kigiye kurangira  batarayihabwa mu gihe bari bizeye ko nibayibona bazahingamo imyaka izagabanya inzara bafite.

Icyakora ngo bagiye kubiro by’Akagari kugira ngo berekwe iyo mirima babibwiwe, bahageze bahabwa isabune.

SIMBARIKUBWABO Augustin ni umwe muri abo baturage yagize ati “Gitifu w’Umurenge yari yatwemereye imirima yo guhinga, twagiye ku Kagari ntacyo badutangarije twari twiteguye ko baduha amasuka, tugahinga abana bakabona ibyo kurya. Twaheze mu gihirahiro.”

MUKANDAYISENGA Beatrice ati “Badusezeranyije imirima, tugiye ku Kagari ntibayitwereka baduha isabune turataha.”

Iyi miryango bakomeza bavuga ko nta kizere bagifite cy’uko bazahabwa imirima bitewe n’uko igihe cyo gutera imyaka kigeze batarayihabwa.

Ubuyobobozi bw’Akarere ka Rusizi nabwo bushimangira ko iyo mirima ihari, ko bazayihabwa bitarenze muri Gashyantare 2023, mu gihembwe cy’ihinga B.

Icyo gihe ngo amasezerano y’abayikodesheje nibwo azarangira, iyo imirima izegurirwa abatishoboye bayihinge na bo biteze imbere.

- Advertisement -

DUKUZUMUREMYI Anne Marie,  Visi Mayor ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage yagize, ati “Icyifuzo batugejejeho ni uko bacyeneye imirima yo guhinga. Muri aka kagari dufite ibisigara bya Leta byinshi byakodeshwaga n’abaturage, muri rusange amasezerano yabo azarangira mu kwa kabiri, tuzafata icyemezo nk’ubuyobozi bw’Akarere bajye gukodesha n’ahandi, iyi mirima tuzayegurira aba na bo bayihinge biteze imbere.”

Akarere ka Rusizi ni kamwe muri turindwi (7) tugize Intara y’Iburengerazuba, ubuso bwako ni Km2 940.95, gafite Imidugudu 596, Utugari 94, n’Imirenge 18. Imibare y’Ibarurarusange ry’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo muri 2012, igaragaza ko gatuwe n’abaturage 483 615.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW