Abavandimwe bahungabanyije Canada umwe yasanzwe yapfuye

Polisi yo muri Canada yatangaje ko yobonye umurambo w’umwe mu bavandimwe bashakishwa nyuma yo guteragura abantu ibyuma bamwe bagapfa abandi bagakomereka.

Damien Sanderson yasanzwe yapfuye (ni uri ibumoso)

Ubu bwicanyi bwateye ubwoba Canada yose bwabaye ku Cyumweru mu ntara ya Saskatchewan.

Abavandimwe babiri bagendaga batera ibyuma abantu hapfa 10 abandi 18 barakomereka.

Umupolisi yavuze ko uwapfuye witwa Damien Sanderson, w’imyaka 31, yari afite ibikomere ariko bigaragara ko atari we wabyiteye, gusa nta yandi makuru yatanze.

Yasanzwe ahitwa James Smith Cree Nation, agace abagiye baterwa ibyuma batuyemo kandi bakaba ari bakavukire ba kera baho.

Myles Sanderson umuvandimwe w’uyu Damien Sanderson we akomeje kwihisha, ndetse Polisi yasabye abaturage kumwirinda kuko ari umuntu “ushobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abandi”.

Polisi iri kugenza ibyaha 13 bijyanye no gutera abantu ibyuma.

Ntabwo haramenyekana impamvu yatumye bariya bavandimwe bashinjwa ubwicanyi bakora biriya, dore ko umwe atarafatwa.

Polisi ivuga ko Myles Sanderson ugishakishwa na we afite ibikomere ndetse ashobora gukenera kujya kwivuza, cyakora nk’uko BBC ibivuga ntabwo Polisi yavuze niba ari we wishe umuvandimwe we.

- Advertisement -

Myles Sanderson, Polisi ivuga ko yari isanzwe imuzi, ikavuga ko ari umuntu wakunze gukora ibyaha igihe kirekire.

BBC

UMUSEKE.RW