Abayobozi b’ibigo bongera amafaranga y’ishuri bayita “agahimbazamusyi” baburiwe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Amashuri ya tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro

Bamwe mu bayobozi  b’ibigo  by’amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET Schools) bashyiraho amafaranga y’ishuri bayita “agahimbazamusyi”  bagamije gushaka inyungu z’umurengera bihanangirijwe.

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Amashuri ya tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro

Ibi byagarutsweho ku wa 16 Nzeri 2022, mu biganiro byahuje abayobozi b’ibyo bigo ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Amashuri ya tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette.

Hashize iminsi micye Minisiteri y’Uburezi ishyize ahagaragara amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Leta y’incuke, abanza n’ayisumbuye, aho mu yisumbuye ku biga bacumbikiwe, amafaranga y’ishuri atagomba kurenga Frw 85,000 ku gihembwe.

Ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw’umubyeyi ntirugomba kurenga Frw 19.500 ku gihembwe.

MINEDUC ivuga ko mu gihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi bahagarariye abandi, ibindi byakenerwa n’ishuri bitagomba kurenza Frw 7000 ku gihembwe.

 

Hari abitwaza agahimbazamusyi …

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Rwanda TVET Board, (RTB), Eng. Paul Umukunzi yatangaje ko mu kuganira n’ibigo by’amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro basabwe guhindura imyumvire ijyanye no guca amafaranga y’umurengera abanyeshuri.

Yagize ati “Impinduka, ubona bakwiye gusobanukirwa n’amafaranga acibwa umubyeyi, turi kugira ngo turebe ko uburezi bw’u Rwanda butagira uwo buheza bitewe n’ubushobozi bucye afite.”

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko kugira ngo bigerweho bisaba ko amashuri yumva ko umubyeyi atari we dutegaho byose, ahubwo agasabwa bicye bishoboka kuko Leta iba yabitanze.

Ati “Birasaba ko amashuri agenda asobanurirwa akumva neza kugabanya amafaranga y’ishuri, akumva ko ayo mafaranga macye umubyeyi aba yatanze, yafasha umwana kwiga kandi akiga neza  kuko ibyo Leta iba yatanze ni byinshi kurushaho.”

Agaruka ku bigo byitwaza Agahimbazamusyi bikongera amafaranga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, amashuri ya tekini,imyuga n’ubumenyingiro,Irere Claudette, yavuze ko ibigo bitagakwiye kugira urwitwazo urwo ari rwo rwose ngo bizamure amafaranga y’ishuri.

Yagize ati “Icyo twavuze uyu munsi gikomeye, ni abayobozi b’amashuri babyukaga mu gitondo bakicarana na komite z’ababyeyi bagashyiraho ibintu bitumvikanyweho n’ababyeyi bose, bisa nk’ibiremereye babihagarika.”

Yakomeje agira ati “Dutanze urugero ni iki gituma umwana umutuma ipaki y’impapuro buri gihembwe? Izo mpapuro niba ufite abana 500, bakazizana, ukazongera n’ikindi gihe ukazibatuma izo mpapuro zijya he? Ziri gukora iki?”

Irere yihanangirije ibigo bigira urwitwazo agahimbazamusyi agira ati “Agahimbazamusyi, twasanze ari kimwe mu biteje ibibazo. Ugasanga batanze konti ngo imwe ni iy’ishuri, indi ni iy’agahimbazamusyi. Uyu munsi abarimu Leta yabongereye umushahara, nta mpamvu n’imwe ishuri rishobora gusubira inyuma rikabwira ababyeyi ngo nimuzane agahimbazamusyi ko guha mwarimu. Nta hantu nahamwe dushaka kongera kumva Agahimbazamusyi.”

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro azaba yakira 60% by’abanyeshuri barangije icyiciro rusange ‘Tronc Commun’ bavuye kuri 31.9% bari aho ubu.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro basabwe korohereza ababyeyi bagatanga amafaranga yagenwe na Leta

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW