Afghanistan yarekuye Umunyamerika wari umaze imyaka ibiri ashimuswe

Mu itangazo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeri 2022, rivuga ko Mark Frerichs,  wari umaze imyaka ibiri yarekuwe.

Mark Frerichs wakoraga ibikorwa by’ubugiraneza muri Afganistan akaza gushimutwa

Uyu mugabo yari amaze imyaka ibiri ashimutiwe i Kabul, muri Afghanistan, yarekuwe nyuma y’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Biden mu itangazo agira ati “Uyu munsi turatekanye ku bwo kurekurwa kwa Mark Frerichs, vuba aragera mu rugo amahoro.”

Mark ni umunjeniyeri w’umunyamerika, wahoze no mu gisirikare. Yashimutiwe muri Afghanistan muri Mutarama  2020 ku mupaka uhuza iki gihugu na Pakistan.

Uyu yafashaga Abanya-Afghanstan gutunganya imishinga ijyanye n’ubwubatsi. Perezida Biden yashimye imbaraga zakoreshejwe ngo arekurwe.

Mu itangazo yashyize hanze agira ati “Navuganye na mushiki we uyu munsi musangiza amakuru meza y’ukuntu nishimye ku bw’umuryango wa Mark.”

Perezida Joe Biden yatangaje ko ibiganiro bisaba ko Mark arekurwa byagenze neza nubwo ari ibyemezo byagoye gufatwa.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangaza  ko ubu ikingenzi ari ukubona Mark afite ubuzima bwiza kandi yagarutse muri Amerika amahoro nyuma akazaguruka no muri sosiyete amaze gutekana.

Biden yongeraho ko “Ku buyozi bwange nzakomeza guharanira ko abanyamerika bose bafashwe bugwate mu mahanga, bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ntabwo tuzahwema gusaba ko barekurwa kugeza igihe bahuye n’imiryango yabo.”

- Advertisement -

Yavuze ko Amerika igifite akazi kenshi ku bibazo nk’ibi bitandukanye ariko ko Mark ahishuye ko hashyizwemo imbaraga bizashoboka.

Ati “Nk’uko ibyo twifuza ari uko Abanyamerika barekurwa abari muri Burna, Haiti, mu Burusiya, Venezuela ndetse n’ahandi, ni inshingano zacu gukora ibishoboka byose abaturage bacu bakagaruka mu rugo.”

Mu mashusho yashyizwe hanze n’umuntu utazwi agaragaza Mark asaba Islamic State kumurekura, akongera guhura n’Umuryango we.

Muri ayo mashusho y’amasegonda 30, agaragara yambaye imyenda y’abatatibani, ingofero y’umukara yicaye mu ntebe.

Muri ayo mashusho agira ati “Amazina yange ni Mark Frerichs. Uyu munsi ni tariki ya 28 Ugushyingo 2021. Nafashwe na Islamic state, ndasaba ko narekurwa nkahura n’Umuryango wanjye, ndabinginze mu ndekure. Murakoze.”

Kugira ngo Frerichs arekurwe abataribani basabaga ko Amerika irekura Hajji Bashar Noorzai, wakatiwe na Amerika gufungwa burundu ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge .

Amerika yabiteye utwatsi ivuga ko ibyo ashinjwa bigize icyaha bityo ko badakozwa ibyo kumurekura.

Mu 2014 ku buyobozi bwa Perezida Balack Obama, harekuwe abataribani batanu, bari bafungiye muri Guantanamo, muri Cuba, bagirwa ingurane na Sergeant Bowe Bergdahl wari warafatiwe muri Parkistan akaza gukorerwa iyicarobozo mu gihe cy’imyaka itanu.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW