Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara: Amavubi byanze

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Imyaka irihiritse Abanyarwanda baririmba intsinzi mu magambo ariko ibikorwa mu kibuga byo bikomeje kuba aka wa mugani ugira uti: “Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara.”

Amavubi byanze neza neza!!

Uko iminsi yicuma, niko Abihebeye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bakomeje kurira ayo kwarika. Bisobanuye ko bakumbuye ibishimo bakamwenyura.

Ni u Rwanda rutera intero imwe yo gutera ntiruterwe ariko mu mupira w’amaguru ho byabaye guterwa rukanitera. Amavubi y’abatarengeje 17 ntakibaho, bakuru babo nabo ba 23 imikino basigaye bayitegurira mu ndege, iya bakuru yo byabaye umuco gutsindwa.

Ibi bije nyuma y’ijoro ryakeye ritahiriye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu ngeri zose. Aho kuwa Gatanu tariki 23 Nzeri byahereye ku ikipe y’igihugu y’abatarengeje 17 yabwiwe ko itakitabiriye irushanwa rya CECAFA rizabera muri Éthiopie.

Abandi b’imyaka 23 nabo bari basuye Libya mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika y’abatarengeje iyo myaka kizabera muri Maroc umwaka utaha, birangira u Rwanda rutsinzwe ibitego 4-1.

Bakuru babo nabo bo mu ikipe y’Igihugu nkuru, banganyije 0-0 mu mukino bari bakinnye na Guinéa Équatorial mu gihugu cya Maroc.

Gutsindwa bidatanga icyizere cy’uko ejo bizakosoka nibyo bikomeje gutera impungenge Abanyarwanda. Ibi birashingirwa ku kuba icyakabaye igisubizo cyo gutegura bahereye mu bato bidakorwa, ahubwo byabaye nko kwizungurukaho cyangwa nko guhungira ubwayi mu kigunda.

Mu gihe gito nibwo u Rwanda rwiyemeje gusubira ku gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga ariko bagahabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda, nyuma yo kubona ko Abanyarwanda batishoboye.

Umusaruro w’Amavubi muri rusange uhagaze gute?

- Advertisement -

Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 aheruka gukina mu 2020 muri CECFA yari yabereye mu Rwanda mu Akarere ka Rubavu, nyuma yo gusezererwa na Uganda ntarongera guhamagarwa na rimwe ngo akine undi mukino kugeza iyi saha n’abitwa ko ari abakinnyi b’imyaka 17 abenshi ntibabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Amavubi y’abatarengeje 23 afite imibare itari myiza mu myaka icumi ishize mu mikino bakinnye. Mu 2011 yatsinze Zambia ibitego 3-0, yongera gukina mu 2015 itsinda Somalia ibitego 3-1 muri uwo mwaka nanone bavuye na Uganda ibatsinda ibitego 4-1.

Amavubi yongeye gukina undi mukino mu 2019 atsindwa na Répubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ibitego 5-0. Amateka yongeye kwisubiramo ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Libya ibitego 4-1. Mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

Mu ikipe nkuru ho imibare ikomeje kuba ikibazo gikomeye cyane, bigaragarira ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA rukaba rutacyiva aho ruri ku mwanya wa 136.

Amavubi amaze kwinjiza igitego kimwe mu mikino itanu!

Kuva umutoza mushya Carlos Alòs Ferrer yafata Amavubi amaze gukina imikino itanu muri iyo mikino yinjije igitego kimwe. U Rwanda rwinjije igitego ku mukino wa Mozambique [1-1], rutsindwa na Sénégal igitego kimwe ku busa, runganya na Éthiopie mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN, uwo kwishyura rutsindwa igitego kimwe ku busa i Huye, undi rwakinnye runganya na Guinéa Equatorial ubusa ku busa.

Ese koko niba Amavubi makuru ari nk’ishyiga ry’inyuma mu mupira w’amaguru w’u Rwanda awumariye iki?

Abasesengura umupira w’amaguru mu Rwanda, bahuriza ku cyita rusange kivuga ko ababishinzwe bakwiye kumanuka hasi bagategura kuko nta nzira ya bugufi iba mu mupira w’amaguru.

Ibi bisobanuye ko mu gihe abareberera umupira w’maguru mu Rwanda batarashaka kumanuka hasi ngo bategure ari ho bahereye, umusaruro uzakomeza kuba nkene.

No bakiri bato bikomeje kwanga

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye