Akurikiranyweho ibyaha bitatu- Umunyamakuru Guterman arafunzwe

Umunyamakuru wa Radiyo na Televiziyo mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho ibyaha bitatu nk’uko RIB yabyemereye UMUSEKE.

Umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Guterman Gutter arafunzwe

Uyu munyamakuru witwa Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Guterman yatawe muri yombi ku wa 21 Nzeri 2022.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B.Thierey, yabwiye UMUSEKE ko uyu munyamakuru akurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo Kwaka ikitari bwishyurwe, Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi,Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Dr Murangira yabwiye UMUSEKE ko yakoze ibi byaha ubwo yajyaga mu Kabari gaherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri II, Umudugudu wa Rebero akaka ibyo kunywa bitandukanye nyuma ntiyishyure hanyuma azagukubita uwamwishyuzaga.

Kuri ubu  afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje.

Ibyaha akurikiranyweho :Kwaka ikitari bwishyurwe gihanwa n’ingingo 175 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano: Igifungo kitari munsi  y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100,000 FRW ariko atarenze 200,000 FRW n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi  gihanwa n’ingingo ya  186 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano: Igifungo kitari munsi  y’amezi 2 ariko kitageze ku mezi 6 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi  ya  300,000 FRW ariko atarenze 500,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

- Advertisement -

Gukubita no gukomeretsa ku bushake gihanwa n’ingingo y’121 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano: Igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500,000 FRW ariko atarenze 1,000,000 FRW.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW