AMAFOTO: Ikipe ya Mpoyo yegukanye All Star Game

Mu mukino usoza umwaka w’imikino muri Basketball 2021/2022 [All Star Game], ikipe ya Axel Mpoyo ukinira REG BBC yatsinze iya Hagumintwali Steve ukinira Patriots BBC ku manota 126-116.

Abakunzi ba Basketball bongeye kuryoherwa

Muri BK Arena hari abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo Madame Jeannette Kagame, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball, Ferwaba, Mugwiza Désire n’abandi.

Uyu mukino ntabwo abakinnyi bigeze bashyiramo guhangana, cyane ko atari n’irushanwa. Abakinnyi b’impande zombi nta bwitange bigeze bashyiramo ndetse buri kipe yarekaga ngenzi yayo igatsinda amanota.

Gusa ikipe ya Axel Mpoyo niyo yakunze gutsinda amanota atatu kenshi biciye kuri Adonis Filler usanzwe akinira REG BBC. Ku ikipe ya Hagumintwali Steve, Ndizeye Dieudonné niwe wageregezaga gutsinda amanota atatu ariko ntibyari bihagije.

Umukino waje kurangira ikipe ya Axel Mpoyo yegukanye intsinzi ku manota 126-116.

Ikipe ya Mpoyo Axel irimo: Mpoyo Axel [kapiteni], Gray Kendall, Filer J. Adonis, Thomas  Jr Cleveland, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Shyaka Olivier, Sangwe Armel, Kaje Elie, Niyonkuru Pascal, Nkusi Arnaud, Kabare Hubert na Munyeshuri Thierry.

Ikipe ya Hagumintwali Steve irimo: Hagumintwali Steve [kapiteni], Ndizeye Dieudonné, Ntore Habimana, Perrière Steven, Beleck Bell Engelbert, Wamukota Bush, Uwitonze Justin, Kubwimana Kazingufu Ally, Aganze B. Espoir, Kamnooh Betouoji Frank, Muteba Trésor na Turatsinze Olivier.

Ikipe ya Axel Mpoyo yatsinze iya Hagumintwali Steve
Kazingufu Ally
Abakinnyi beza bose bari muri uyu mukino
Gray yabaye umukino mwiza muri All Star Game
Nshobozwabyosenumukiza yongeye kwiyereka abarebye uyu mukino
Dunk zavuzaga ubuhuha
Cleveland yaryohereye abafana ba Basketball
Thomas Cleveland yiyeretse abakunzi ba Basketball
Guhangana byageze aho bizamo
Ikipe ya Axel Mpoyo buri wese yigaragaje
Belleck yerekanye ko agihari
Buri mukinnyi yagerageje gushimisha abakunzi ba Basketball
Abarebye uyu mukino baryohewe
Hageragaho hakazamo akantu ko guhangana
Buri mukinnyi yerekanye ubuhanga bwe
Adonis Filler yakomeje kwerekana ubuhanga budasanzwe

UMUSEKE.RW