Amavubi U-17 ntakitabiriye CECAFA

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 ntazitabira imikino y’igikombe cy’ibihugu byo mu Karare k’i Burasirazuba n’iyo hagati (CECAFA). Amakuru yagiye hanze uyu munsi ubwo ikipe yari itarahamagarwa byarangiye idahamagawe.

Amavubi U17 ntazajya muri CECAFA izabera muri Éthiopie

Mu minsi ishize u Rwanda rwari rwamenyeshejwe itsinda ruzakinamo aho rwari rwashyizwe mu itsinda rya Kabiri ririmo ibihugu bya Uganda, u Burundi, Djibouti na Sudani.

Ni irushanwa riteganyije gutangira mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri kuri 30 rikarangira kuri 30 Ukwakira, muri Éthiopie.

Iyi kipe yari itarahamagara abakinnyi bazifashishwa n’umutoza wayitozaga ari we Rwasamanzi Yves, yajyanye n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 mu gihugu cya Libya gukina umukino wa Mbere wo gushaka itike y’Igikombe  cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Imwe mu mpamvu bivugwa ko yaba yatumye izi ngimbi zititabira, harimo ubushobozi bwabuze.

Kuva mu 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 16 ntirongera gukina umukino n’umwe.

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye