Amavubi U23 yakoze mission impossible asezerera Libya U23

Ikipe y’Igihugu y’u  Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, yatsinze iya Libya ibitego 3-0 inayisezerera mu zihatanira gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Amavubi U23 yakoze icyiswe mission impossible

Ku byasaga n’ibigoranye bitewe n’uko umukino wa Mbere wagenze, ingimbi z’u Rwanda zatanze byose byazo ziha ibyishimo Abanyarwanda.

Wari umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc mu mwaka utaha, wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Kabiri.

Amavubi U-23 yari yagowe n’urugendo rureure ku mukino ubanza wabereye i Benghazi, birangira ahatsindiwe ibitego 4-1.

Kuri uyu wa Kabiri, umutoza Rwasamanzi Yves yari yakoze impinduka eshanu ugereranyije n’abakinnyi babanjemo muri Libya; abarimo Hakizimana Adolphe, Nshimiyimana Yunussu na Ishimwe Anicet batangira muri 11.

Libya yashakaga kurya iminota kuri buri mupira yakinaga mu gice cya mbere, akagozi kayicikanye ku munota wa 37 ubwo Niyigena Clément yafunguraga amazamu n’umutwe.

Uyu myugariro wari wambaye igitambaro cya Kapiteni ni we watsinze kandi igitego cya kabiri ku munota wa 52, nabwo ahinduriye icyerekezo umupira wari uteretse.

Ishimwe Anicet wagize umukino mwiza, yagushijwe mu rubuga rw’amahina ku munota wa 72, Amavubi U-23 ahabwa penaliti yinjijwe na Rudasingwa Prince.

Gutsinda uyu mukino byatumye amakipe yombi anganya ibitego 4-4 mu mikino yombi, Amavubi U-23 akomeza kubera igitego yinjije i Benghazi.

- Advertisement -

Amavubi U-23 azahura na Mali U-23 mu ijonjora rya kabiri rizakinwa tariki ya 20 n’iya 27 Ukwakira 2022.

Yagoye cyane Libya U23
Ni umusore wagize umukino mwiza
Libya U23 yakoreweho ibyo yabonaga ko bidashoboka
Gitego Arthur ntako atagize ariko yasimbuwe nta gitego atsinze
Abayobozi batandukanye bari baje gushyigikira izi ngimbi
Niyigena Clèment yagaragaje ko ari kapiteni ubikwiye
Abatoza b’u Rwanda ni abo gushimirwa

UMUSEKE.RW