AS Kigali yashimiye Abanyarwanda bayishyigikiye muri Djibouti

Umuyobozi w’ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Shema Ngoga Fabrice abinyujije ku rukuta rw’ikipe abereye umuyobozi, yageneye ubutumwa Abanyarwanda babakiriye neza muri icyo gihugu abashimira urukundo beretswe.

Umurindi w’Abanyarwanda batuye muri Djibouti watumye AS Kigali inganya 0-0 na ASAS Télecom

Ni nyuma yo kuva muri Djibouti ikipe ya AS Kigali FC itahatsindiwe na ASAS  Télecom mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yashimiye cyane Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Djibouti kubera urukundo bagaragarije iyi kipe.

Bati “Turashimira cyane Abanyarwanda baba muri Djibouti uburyo mwatwakiriye n’uburyo mwatubaye hafi mu gihe cyose twamaze aho. Ikipe ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura uzabera i Huye ndetse yiteguye kwitwara neza kugira ngo tuzakomeze mu kindi cyiciro cya CAF Confederation Cup.”

AS Kigali kuva yagera i Kigali yakoreye umwitozo umwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ariko umukino wo kwishyura uzabera kuri stade mpuzamahanga ya Huye tariki 17 Nzeri 2022.

Kugira ngo isezerere ASAS Télecom, birasaba gutsinda umukino wo kwishyura kuko kunganya mu bitego yahita isezererwa.

Shema Ngoga Fabrice uyobora AS Kigali yashimiye Abanyarwanda batuye muri Djibouti

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye