Exclusive: FERWAFA yabonye DTN mushya

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryamaze kubona umuyobozi wa Tekinike [DTN] ukomoka mu Bufaransa.

Mu gihe gito Gérard Buscher ashobora kuzatangazwa na DTN mushya wa Ferwafa

Mu 2018, Ferwafa ni bwo yatangaje Habimana Hussein nk’Umuyobozi wa Tekinike [DTN] nyuma yo gutsinda abarimo Mbabazi Alain, Muhire Hassan, Seninga Innocent, Rukundo Éugéne na Uwambaza Jean Marie Vianney.

Hussein yabaye muri uyu mwanya mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma yo gusoza amasezerano ntiyongerewe ayandi. Bisobanuye ko kuva mu 2020 Ferwafa nta DTN ifite.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko iri shyirahamwe ryamaze kwemeza Umufaransa Gérard Buscher nka DTN mushya ndetse akaba yaranatangiye akazi bucece ariko akaba ataratangazwa ku mugaragaro.

Mu kwifuza kumenye icyo Ferwafa ivuga kuri aya makuru, UMUSEKE wahamagaye Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry kuri telefone ye igendanwa ariko ntiyabasha kwitaba.

Uyu mugabo w’imyaka 61, afite amamoko mu gihugu cya Algérie ariko yavukiye mu Bufaransa. Yatoje amakipe atandukanye arimo Nice, CS Hammam Lif, CA Bizerte, AS Marsa [zo muri Algérie], Al Ittihad Kalba yo muri Libya n’ikipe y’Igihugu ya Maurtanie.

Mu mwaka wa 1986-1987 yakiniye ikipe y’Igihugu nkuru y’u Bufaransa, ariko mu makipe asanzwe [Clubs] yakiniye izirimo Nantes, Nice n’izindi zo mu Bufaransa.

Gérard Buscher yatoje ikipe y’Igihugu ya Maurtanie

UMUSEKE.RW