Burundi: Indwara idasanzwe iri guhitana abacukuzi ba zahabu

Abacukuzi ba zahabu basaga 50 bamaze gupfa muri Komine Butihinda mu Ntara ya Muyinga ho mu gihugu cy’u Burundi bishwe n’indwara ifite ibimenyetso by’ibicurane.
Abacukuzi ba zahabu bakomeje kwicwa n’indwara y’amayobera

Abashinzwe ubuvuzi batangaza ko kugeza ubu bigoye kuvura uwafashwe n’iyi ndwara kandi bimaze igihe bikaba biteye inkeke.

Aba uko ari 50 bahuriye kuba barakoze mu bucukuzi bwa zahabu ku musozi wa Kamaramagambo muri Komine Butihinda.

Aba bose bafatwa n’indwara ituma bakorora buri mwanya, hahita haza inkorora idacika ikurikirwa n’urupfu. Ni ibimenyetso bihuriwe n’abo yahitanye kuva mu wa 2017.

Amakuru avuga ko inzego z’ubuvuzi mu Burundi zananiwe kuvura iyo ndwara ku buryo n’abagiye kuvurirwa mu Buhinde bagwayo.

Imiryango imaze kubura ababo yamagana ituritswa ry’ibyuma mu gihe cyo gucukura zahabu bikorwa n’Abatanzaniya.

Umwe yagize ati “Abatanzaniya bazana ibyuma bituritsa kugira ngo ubutaka buzamuke, inyuma yaho, hazamuka umwotsi ukaze cyane imbere yo kwinjira mu binogo mu minsi byibura itatu, ariko Abarundi ntibategereza n’isaha imwe.”

Undi ati “Abatanzaniya bo bajya kure kuko bazi ingaruka bakareka Abarundi bakiyahura.”

Abaturage b’i Muyinga basaba Minisitiri w’Ubuzima gufata imyanzuro kugira ngo bakingire abanyagihugu i Kamaramagambo.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW