Burundi: Umukobwa w’uwahoze ari perezida arafunzwe

Sandra Ndayizeye umukobwa wa Domitien Ndayizeye wahoze ari Perezida w’u Burundi, umwe mu baburanira uwahoze ari umuyobozi w’ibitaro bikomeye i Bujumbura arafunzwe.
Maitre Sandra Ndayizeye umukobwa wa Ndayizeye Domitien wahoze ari Perezida w’u Burundi arafunzwe
Maître Ndayizeye Sandra ni umwe mu bunganira mu mategeko (Avocat) uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Kira Hospital, ibitaro bya mbere mu bikomeye mu Burundi.

Ibi bitaro bisanzwe binyuzwamo inkunga y’ibigo mpuzamahanga byita ku buvuzi bikanakorana bya hafi na leta kubera ibikoresho bigezweho mu buvuzi byisangije mu Burundi.

Uyu mukobwa w’uwahoze ari umukuru w’igihugu yatawe muri yombi tariki 26 Nzeri 2022 yafatiwe mu rugo we i Bujumbura, akekwaho kuba azi amabanga menshi ya Dr Christophe Sahabo asanzwe yunganira mu mategeko.

Maître Niyonzima Gustave, uvugira Dr Sahabo Christophe imbere y’ubutabera mpuzamahanga niwe yemeje ko  Maître Sandra Ndayizeye afunzwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Ni ifungwa bivugwa ko ridakurikije amategeko rifatwa nk’icyemezo cya bamwe mu bategetsi bakomeye mu Burundi bifuza ku kibi n’ikiza ibitaro bya Kira.

Amakuru avuga ko mu gushaka kwegukana biriya bitaro byinjiza agatubutse mu Burundi habanje gushakwa uko higizwayo ababifitemo imigabane myinshi.

Ku ikubitiro hafunzwe Dr Christophe Sahabo ku itegeko bivugwa ko ryatanzwe na Perezida Varisito Ndayishimiye, akurikiranweho icyaha  cyo “Korohereza abashoramari bo hanze gushora imigabane mu bitaro Leta isanzwe ifitemo imigabane minini.”

Ishyirahamwe ry’abashoramari bakomoka mu Busuwisi ryitwa “SwissMed International” ryamagana ibivugwa na Leta y’u Burundi rikemeza ko ariryo rifite imigabane myinshi muri Kira Hospital, ko Dr Sahabo afunzwe ku mpamvu za politiki.

- Advertisement -

Usibye Maître Sandra Ndayizeye uri mu buroko, murumuna wa Dr Sahabo Christophe ku wa kabiri nawe yatawe muri yombi nabo mu rwego rw’iperereza.

Étienne Sahabo arashinjwa kuvugana n’abanyamigabane b’Abasuwisi bafatwa nk’intambamyi mu kwigarurira biriya bitaro.

Perezida w’u Burundi aherutse kwerura ko dosiye ya Dr Sahabo ayifitemo ukuboko kuko yiyemeje kugarura amafaranga y’igihugu.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi imbere y’imbaga yakuyeho igihu cyo kuvuga ko yaba afungiwe ibijyanye n’ubwoko bwe.

Yagize ati “Njyewe iyo mvuze, mba nzi agaciro k’igishoro cya leta kugira ngo menye inyungu izaboneka, Hari iperereza ryigenga ryabaye ryerekana ko imigabane ya leta ari 70%.”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW