CAF CC: Rashid yongeye gufasha AS Kigali

Igitego cya Kalisa Rachid cyafashije AS Kigali gukomeza mu kindi cyiciro cya CAF Confederation Cup isezereye ASAS Djibouti Télécom mu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Nzeri 2022.

Karisa Rashid yafashije AS Kigali gusezerera ASAS Djibouti Télécom

Wari umukino wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup.

Igice cya mbere kigana ku musozo, AS Kigali yabonye penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Hussein Tshabalala ariko Umunya-Cameroun Man Ykre ayiteye umunyezamu ayikuramo.

Amakipe yombi yagiye mu karuhuko anganya ubusa ku busa, nta yirabasha kureba mu izamu ry’indi.

Umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo André, yakoze impinduka zitandukanye aho yakuye mu kibuga Man Ykre, yinjizamo Kone Félix.

Ikipe yatangiye gukina isatira birushijeho ndetse ku munota wa 67 Kalisa Rachid afungura amazamu kuri koruneri yatewe na Haruna Niyonzima, ikamusanga aho yari ahagaze nawe akaboneza umupira mu rushundura rw’izamu ryari ririnzwe na Innocent Mbonihankuye.

Umukino utari woroshye ku mpande zombi wagaragayemo amakarita menshi ku ruhande rwa ASAS Djibouti Télécom.

Byatumye Umurundi ukinira iyi kipe, Kaze Gilbert yerekwa amakatira abiri y’imihondo yamuviriyemo umutuku ahita avamo ku munota wa 73 w’umukino.

Umutoza Casa waranzwe no gusimbuza cyane mu gice cya Kabiri cy’umukino,  aho yakuragamo abakinnyi bayo bakina basatira agashyiramo abugarira.

- Advertisement -

Ibi byagaragazaga ko ashaka gufunga cyane. Byatumye afata icyemezo cyo gukuramo Haruna wari umeze neza mu kibuga amusimbuza Rukundo Denis ukina wugarira.

Abanyamujyi bari babonye abafana batari bacye bitewe n’uko kwinjira byari byagizwe ubuntu.

Ikipe ya AS Kigali yari yashyize igorora Abanyarwanda bose bifuzafa kureba umukino aho amatike yahasigaye hose yari ubuntu havuyemo imyanya y’icyubahiro gusa. N’ubwo ikibuga kituzuye kandi mbere y’umukino abayobozi b’ikipe bari bavuzeko imyanya yose yuzuye.

Abatoza ku ruhande rwa ASAS Djibouti Télécom ntibishimiye imisifurire kuko nyuma y’umukino bahise basagarira abasifuzi. Abasifuzi batabawe n’inzego z’umutekano zabafashije gusohoka mu kibuga amahoro.

Iyi ntsinzi yahise ituma iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali  isezerera ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti.

Umutoza Casa Mbungo André yari yakoze impinduka ebyiri ku ikipe yabanjemo mu gihugu cya Djibouti. Kalisa Rashid na Man Ykre batagaragaye mu mukino wa mbere bakiniye muri Djibouti, bari babanjemo bombi. Ikipe ya AS Kigali izakina na AL Nasry yo muri Libya mu mukino uzakurikiraho.

AS Kigali FC yabanjemo
ASAS Djibouti Télécom yabanjemo

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i  Huye