Dr Habineza yeruye ko atahaswe gusaba imbabazi kuby’ibiganiro n’abarwanya Leta y’u Rwanda

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, Dr Frank Habineza, yatangaje ko mu gusaba Imbabazi kw’ishyaka rye nyuma yo gusaba ko imitwe irwanya Leta yajya mu biganiro n’u Rwanda nta gitutu yashyizweho n’uwo ari we wese.
Dr Frank Habineza avuga ko nta wamuhatiye gusaba imbabazi ku magambo aherutse gutangaza

Muri  Kanama uyu mwaka, Dr Frank Habineza yatangaje ko ishyaka rye risaba ko Leta  y’u Rwanda ikwiriye kuganira n’imitwe irwanya Leta havuyemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu rwego rwo gusigasira amahoro.

Icyo gihe yatangaje ko ari bimwe mu bikubiye mu ngingo ziri mu migabo n’imigambi bari bihaye mu 2017.

Ni ibintu bitanyuze abantu batandukanye ndetse bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira uyu mugabo bavuga ko ari mu bashyigikiye imitwe yitwaje intwaro igamije kugirira nabi u Rwanda.

Mu itangazo Ishyaka riyobowe na Depite Dr Frank Habineza bashyize hanze kuwa 29 Nzeri uyu mwaka, basobanura ko iri shyaka ritagamije inabi.

Rigira riti “Ntabwo Ishyaka DGPR ryari rigamije inabi ku Banyarwanda, ahubwo twari ku ihame dusanganwe ryo gushimangira amahoro n’umutekano birambye biciye mu nzira y’ibiganiro.”

Rikomeza rigira riti“Ubutumwa bw’Ishyaka DGPR bwari bugamije gushimangira umurongo w’igihugu w’ibiganiro ku Banyarwanda bose hagamijwe amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.”

Muri iryo tangazo rivuga ko basabye mbabazi Abanyarwanda ko batari bagamije inabi ndetse biteguye kuhindura mu bikubiye mu migabo n’imigambi yabo.

Dr Frank yeruye ko batahaswe gusaba Imbabazi…

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE kuri uyu wa 30 Nzeri 2022, Dr Frank Habineza yavuze ibi byakozwe nyuma yo kubona ko hari bamwe byakomerekeje.

- Advertisement -

Yagize ati “Abantu benshi babyakiriye nabi, baratwamagana, abandi bazana amafoto atariyo, bigaragara ko abantu batabyakiriye neza, niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo gusobanura neza mu buryo bwimbitse, ko tutari tugamije inabi ku Banyarwanda ahubwo twari tugamije gusobanura Politiki y’Amahor.”

Yashimangiye ko nta muntu wabahatiye gusaba imbabazi ahubwo ko byakozwe nyuma y’impaka zagaragaye mu Banyarwanda batandukanye.

Yagize ati” Twasabye imbabazi Abanyarwanda bose bakomerekejwe n’ibyo twatangaje, icyo twemera ikosa twakoze ntabwo twabisobanuye neza, kuko iyo tubisobanura nk’uko twabisobanuye ubu , izo mpaka ntabwo zari kubaho kandi twizera y’uko muri Manifesto yindi tuzabikosora neza.”

Yakomeje agira ati“Abantu baravuga ibintu byinshi bitandukanye ariko badushimira y’uko twakuyeho urujijo.Nta rujijo rugihari, byasobanutse, hari kuvuga ibindi, ni ibintu twakoze ku bushake bwacu nyuma yo kubona ko abantu batandukanye batabyishimiye.”

Dr Frank yatangaje ko ibi byakozwe kandi byaganiriweho mu nama nyungurana bitekerezo y’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda.

TUYISHIMIYE RAYMOND / UMUSEKE.RW