Flexin Paka, itsinda rishya riri mu mihigo yo gususurutsa abanyabirori

Muri iki gihe uwakubaza itsinda ry’abanyamuziki rihagaze neza byakugora kubona na rimwe mu yari asanzwe azwi kuko yose asigaye asa nk’acumbagira.

Abagize itsinda rishya rya Flexin Paka ryitezwe impinduka mu muziki nyarwanda

Ikikwereka ko bitoroshye amwe mu matsinda yarasenyutse andi asigaye ku izina gusa nta ndirimbo nshya zigezweho abasha gushyira ahabona.

Abanyemano mu muziki Rukumbi n’uwitwa Bless Bwite bitezweho gushimisha abakunzi ba muzika nyarwanda binyuze mw’itsinda rishya bise “Flexin Paka.”

Iri tsinda rya Flexin Paka rigizwe n’abasore babiri bashoboye umuziki, baririmba indirimbo ziganjemo iz’abanyabirori.

Mu gihe gito bamaze bihuje bafite indirimbo enye harimo iyo baheruka gusohora yitwa “Hasi” iri kurebwa cyane kuri youtube.

Iyi ndirimbo y’urukundo y’aba basore baba “bahwitura abantu badaha umwanaya uhagije abo bakundana.”

Itinda rya Flexin Paka ryabwiye UMUSEKE ko “bari gukora ibishoboka byose mu gihe benshi basinziriye muri iki gihe ngo babibe umugono.”

Bavuga ko muri uru rugendo rwa muzika bashyize imbere “Uyu ni umwanya wo gukora ibihangano byiza kandi byinshi no kwegera abakunzi tumaze kunguka.”

Aba bahanzi bamaze gukora indirimbo zirimo ‘Case’ bakoranye na Yvan Mpano, ‘Maybe’, ‘Umuhwere’ bakoranye na Iyzo Pro.

- Advertisement -

Iyo baheruka gushyira hanze n’amashusho bayise ‘Hasi’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Heavy Kick naho amashusho akorwa na Real Kent afatanyije n’uwitwa Rwamigabo.

Reba amashusho y’indirimbo nshya y’itsinda Flexin Paka