Abasore babiri bo mu Karere ka Gatsibo, bafunzwe bakekwaho kurya inyama z’imbwa bakazigaburira abandi babeshya ko ari inyama z’ihene.
Aba basore ni Ntawuhigimana Eric w’imyaka 24 na Karegeya Faustin w’imyaka 22 bafashwe barimo barya izo nyama.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko aba basore ari abashumba b’inka mu ifamu y’ahitwa i Rugarama mu Karere ka Gatsibo, bafashwe tariki ya 5 Nzeri 2022.
Kugira ngo bimenyekane ko ari inyama z’imbwa, byaturutse kuri bagenzi babo 2 baje basanga barimo kurya izo nyama, hanyuma babasaba ko babaha nabo bakaryaho.
Nyuma haje kuza umugabo uhagarariye ifamu iri hafi aho, ababaza izo nyama bari kurya aho bazikuye bamubeshya ko ari iz’ihene.
Haje kuvuka impaka hagati yabo, biza kuba ngombwa ko abasaba kumwereka uruhu rwayo.
Nyuma baje kuva ku izima berekana aho bakuye izo nyama bagiye mu ishyamba riri hafi aho, basanga ni imbwa babaze kuko babonye uruhu n’umutwe wayo.
SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko abaturage bahise babafata babashyikiriza Polisi, nayo ibageza kuri RIB ikorera muri aka Karere ka Gatsibo.
Ati “Abaturage babashyikirije Polisi, ubu bagejejwe kuri RIB ngo babakoreho iperereza bababaze icyatumye babaga iyi mbwa”.
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW