Umuyobozi w’Icyubahiro w’ikipe ya APR FC, akaba n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Paul Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yongeye gushimira abakinnyi b’iyi kipe nyuma yo gutsinda ikipe ya US Monastir.
Kuwa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, nyuma yo gusoza imyitozo, abakinnyi ba APR FC basuwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwari burangajwe imbere n’umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe.
Gusura aba bakinnyi byakozwe mu rwego rwo kubaha impanuro mbere yo kwerekeza muri Tunisia gukina umukino wo kwishyura na US Monastir.
Mbere y’uko APR FC yerekeza mu karere ka Huye gukina umukino ubanza wa CAF Champions League Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC yahaye impanuro abakinnyi b’iyi kipe ndetse ibyo yabasabye baje kubyubahiriza batsinda kipe ya US Monastir igitego kimwe ku busa,
Kuri uyu wa mbere akaba yari yagarutse kubashimira uko bitwaye anabibutsa ko bakibakeneye mu mukino wo kwishyura.
Lt Gen Mubarakh Muganga, yabanje guha ikaze abari bahari, ariko anakomeza gushimira uko ikipe yitwaye anaboneraho guha ikaze Umuyobozi w’Icyubahiro wari waje kuyishimira.
Yagize ati “Mbahaye ikaze mwese muri hano, maze igihe ntabasura ariko ntibimbuza kubakurikirana cyane, mwitwaye neza, byagaragariye buri wese kandi yabonye ko mufite umupira uri hejuru ibyo bituma aho ingabo ziri hose zishima kuko mwerekanye ko mushoboye.” Tubategerejeho indi ntsinzi muri Tunisia kandi muzabikora kuko murashoboye.
Mu ijambo, Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC yavuze ko babategerejeho indi ntsinzi mu gihugu cya Tunisia.
Ati “Ikitugaruye hano ni ukubashimira. Ibyo nababwiye mbere mwarabikoze kandi mwerekanye ko ntawe uzava hano byoroshye. Umupira narawurebye igice cya Mbere iriya kipe twari kuba twayitsinze ibitego byinshi kuko mwarayirushije cyane turashaka ko bigera no ku munota wa 60 mukiri hajuru muyotsa igitutu.”
- Advertisement -
Yongeyeho ati “Muratanga icyizere ko tuzayisezerera kuko mwamaze kwiremamo icyizere rero ninacyo kigomba kubakomeza mukayisezerera kuko mwarabigaragaje.”
Gen James Kabarebe, yakomeje avuga ko igikurikiyeho ari ugusezerera US Monastir bayisanze iwayo kuko bishoboka.
Ati “Nta bintu byinshi ndi buvuge kuko mwe mubyerekanira mu kibuga, benshi ntibabahaga amahirwe yo gutsinda ariko hano muri APR FC buri mukinnyi uri muri iyi kipe aba ashoboye kuko ntawe ujya kuza hano tutaramukurikiranye. Ibyo rero nibyo biba bigomba gutuma duhorana intsinzi. Mubigaragaze na hariya mugiye kwerekeza kandi nzi ko muzabikora tukabakira neza mutahukanye intsinzi.”
Mu gusoza ikiganiro yari yageneye abakinnyi, uyu Muyobozi yongeye kubizeza ko ubuyobozi bw’ikipe bwiteguye gukora buri kimwe kugira ngo intsinzi ikomeze iboneke.
Ati “Ndahari yewe n’ Ubuyobozi bw’iyi kipe burahari ngo dukore ibyo Ubuyobozi bukora. Iyo ikipe yatsinze kandi muzishima. Mbifurije intsinzi.”
Biteganyijwe ko uyu munsi Saa kumi n’ebyiri z’ijoro ari bwo APR FC ihaguruka yerekeza muri Tunisia, aho izakina umukino wo kwishyura tariki 17 Nzeri 2022.
Ikipe izasezerera indi hagati ya APR FC na US Monastir, izahita ihura na Al Ahly yo mu Misiri.
UMUSEKE.RW